Ngoma: Mu bakubiswe n’inkuba hari abana 2 bitabye Imana na 4 bahungabanye

Amakuru Ubuzima Uncategorized

Abana babiri barimo, Niyomungeri Eloi w’imyaka Umunani wo mu Mudugudu wa Murama mu Kagali ka Kibimba na Benegusenga Claudine w’imyaka Itanu wo mu Mudugudu w’Iramiro mu Kagali ka Kigoma, bari mu bantu 9 bishwe n’inkuru yakubise mu mvura yo ku Mugoroba wo kuri uyu wa 4 Mutarama mu Murenge wa Jarama mu Karere ka Ngoma.

Mu bantu 9 bahungabanye harimo umwana w’imyaka 16 n’uwa 17 ndetse n’abana bato barimo uw’itatu n’uw’ine.

Ni ikiza cyabaye mu masaha ya Saa Kumi n’Imwe n’igice z’umugoroba, mu Kagali ka Kibimba mu Murenge wa Jarama, ku nkengero z’igishanga cy’Akagera hafi y’umupaka w’u Burundi.

Amakuru yatanzwe n’inzego z’ibanze z’aho byabereye avuga ko abo baturage bari bavuye mu Kibaya cy’Akagera guhinga, bageze i musozi ahitwa Mbuye hagwa imvura irimo inkuba, bugama mu kazu k’Imboni z’umutekano ari naho yabakubitiye.

Imirambo y’abitabye Imana yahise ijyanwa ku Kigo nderabuzima cya Jarama.

Bikimara kuba, Guverineri w’Intara y’Uburasirazuba, Pudence Rubingisa, yabwiye RBA ko ibi ibintu ari ubwa mbere byari bibaye muri aka gace.

Ati “Ni ubwa mbere bibaye, twasabye n’abahanga ngo baturebere icyayikuruye kuko yari ifite imbaraga nyinshi.’’

Rubingisa yavuze ko abitabye Imana hari gutegurwa uko bashyingurwa ku bufatanye n’Akarere ka Ngoma ndetse n’imiryango yabo, naho abahungabanye barimo kwitabwaho n’abaganga.

Amakuru aturuka mu isesengura ry’ubukana n’ibyago biterwa n’imihindagurikire y’ibihe mu Rwanda yo mu 2024, ashimangira ko inkangu n’inkuba biri mu biza byateje impfu nyinshi mu buryo butari busanzwe mu bihe bitandukanye. Hagati y’umwaka wa 2016 na 2023, inkangu zishe abantu 449, mu gihe inkuba zo zahitanye 379

Share

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *