Abana b’i Nyagatare basabye ko hakongerwa imbaraga mu kwigisha amahohoterwa y’ingeri zinyuranye abakorerwa, ariko hagashyirwa n’imbaraga mu guhana kugira ngo ihohoterwa ribakorerwa ricike.
Abana bahagarariye abandi baturutse mu Mirenge yose, babigarutseho mu nama nyunguranabitekerezo yabahuje n’ubuyobozi bw’Akarere kabo, yibanze ku ruhare rwabo mu bibakorerwa.
Abaganiriye n’Ijambory’umwana bagaragaje ko bifuza ko hakongerwa imbaraga mu guhana abantu bose babangamira uburenganzira bw’abana kuko aribyo byatuma ihohoterwa ribakorerwa ricogora.
Umwe mu bana bo mu Murenge wa Musheri, yavuze ko hari ababyeyi bahohotera abana kandi bakabaye aribo babarinda, asaba ko amahohoterwa yajya asobanurwa kenshi mu nteko rusange no mu mugoroba w’imiryango hanyuma ubirenzeho agahanwa by’intangarugero.
Ati: ”Twumva hakwiye kongerwa imbaraga mu bihano bihabwa abantu bahohotera umwana wenda byatuma n’abandi batinya ntibakomeze kubikora. Ikindi twifuzaga ni uko n’abahohotera abana mu bundi buryo butari ukubasambanya gusa, abababwira amagambo mabi abasesereza, abahisha abafite ubumuga bakabafata nkaho atari abantu cyangwa abakoresha imirimo ivunanye.”
Umuyobozi ushinzwe ubuzima mu Karere ka Nyagatare, Nakato Agnes, ubwo yaganiraga n’abana ku bijyanye ubuzima bw’imyororkere, yavuze ko uretse ihohoterwa rishingiye ku gitsina rimaze kumenyekana, n’andi yose bakwiye kujya bayagaragaza hakiri kare kugira ngo gukumira no guhana bishoboke.
Yagize ati “Inzego zo kubakurikirana zirahari kandi zirakora neza ndetse n’ibihano birahari ariko ntitwahana abatagaragaye icyo musabwa ni ukwirinda mukamenya guhakana, kugaragaza abashaka ku bahemukira ndetse n’uwahohotewe ntahishire uwabikoze akaza agahambwa ubutabera uwabikoze na we agahambwa ibihano bimukwiriye. Murumva ko uruhare runini ari urwanyu mu kugirango ibyo mushaka bishyirwe mu bikorwa kandi n’ihohoterwa rikorerwa abana ricike burundu”.
Umuhuzabikorwa wa CLADHO akaba n’Umugenzuzi w’iyubahirizwa ry’Uburenganzira bw’Umwana, Murwanashyaka Evariste, avuga ko ubwinshi cyangwa uburemere bw’igihano aribwo butumwa abantu badakora ibyaha ahubwo ikibazo nuko nibyo bihano bito abababihabwa badahari rero abana nibo bambere bagomba kujya batanga amakuru.
Yagize ati: ”Kugeza uyu munsi wa none dufite abantu benshi cyane badahanwa kubera ko amakuru abura aho usanga umwana akoreshwa imirimo ivunanye, ugasanga baramusambanya cyangwa ababyeyi bakamuvana mu ishuri ariko hakabura utanga amakuru ngo uwabikoze akurikiranwe, ubundi niyo baguha igihano cy’iminsi ibiri kiba gihagije icy’ingenzi ni uko umuntu aba yahanwe, ahubwo ikibazo abantu ni bamenye uburenganzira bw’umwana bashishikarizwe kumenya ko icyaha cyose gikorewe umwana gikwiye guhanirwa.”
Guverineri w’Intara y’Iburasirazuba, Pudence Rubingisa, aherutse gusaba ababyeyi batita ku burerere bw’abana babo gusubira ku nshingano zo kurera ndetse n’abadatanga amakuru ku basambanya bakumva ko bihanirwa.
Munezero Jeanne d’Arc/ijamboryumwana.rw
