Abarenga 99% batwita bafite VIH bacutsa abana batabanduje

Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Ubuzima (RBC) cyatangaje ko abagore batwita bafite Virusi Itera Sida bitabwaho uko bikwiye bigatanga umusaruro wuko abarenga 99% bacutsa abana babo batanduye. Ibi byagarutsweho kuri uyu wa Mbere tariki ya 1 Ukuboza, ubwo hizihizwaga Umunsi Mpuzamahanga wahariwe kurwanya Sida. Imibare ya RBC yerekana ko kuva mu 2015, ababyeyi banduza abana bagiye bagabanyuka […]

Continue Reading

NCDA yasabye uruhare rwa buri wese mu gufasha abana bafite ubumuga kugana ECD

Ikigo cy’Igihugu gishinzwe imikurire no kurengera umwana (NCDA) kirasaba uruhare rwa buri wese mu guharanira ko abana bafite ubumuga bajyanwa mu Ngo mbonezamikurire y’abana bato (ECD) kimwe n’abadafite ubumuga. Ni ubutumwa icyo Kigo cyatanze bujyanye no kwizihiza Umunsi mpuzamahanga w’Abantu bafite Ubumuga, Isi yose yizihiza taliki 3 Ukuboza buri mwaka. NCDA yatangaje ko ari umwanya […]

Continue Reading

RIB yavuze ku kibazo cy’umwana wahawe amafaranga yo kugura ‘uniforme’, ayishyura lodge yasambanyirijwemo

Umuvugizi w’Urwego rw’Ubugenzacyaha (RIB), Dr. Murangira Thierry, yahishyuye ko hari umwana uri munsi y’imyaka 18 wiga kuri kimwe mu bigo by’i Kigali wasambanyijwe bitewe n’igihano ababyeyi bamuhaye gituma abandi bamuserereza, aho gutaha ahitira muri ‘lodge’. Mu kiganiro RIB yagiranye n’itangazamakuru ku wa 1 Ukuboza 2025, Dr. Murangira yagaragaje ko ihohoterwa rishingiye ku gitsina hari aho […]

Continue Reading

Guverineri Mugabowagahunde yavuze ku cyizere cyo kurandura imirire mibi n’igwingira mu Majyaruguru

Guverineri w’Intara y’Amajyaruguru Mugabowagahunde Maurice yavuze ko mu gihe ababyeyi n’inzego zitandukanye bafatanya mu rugamba rwo kurwanya igwingira n’imirire mibi ntakabuza icyo kibazo cyaranduka burundu nkuko yabibonye mu ngendo amazemo iminsi agenzura iby’icyo kibazo muri iyo Ntara. Yabigarutseho mu mpera z’Icyumweru gishize mu kiganiro n’abanyamakuru, cyibanze ku ishusho y’Intara y’Amajyaruguru harimo n’ibibazo bibangamiye imibereho myiza […]

Continue Reading

Rutsiro: Abana babiri barohamye mu Kivu umwe ahasiga ubuzima

Mu Mudugudu wa Munyinya, Akagari ka Murambi, Mu Murenge wa Musasa ho mu Karere ka Rutsiro, abana babiri bafashe ubwato bwari butsitse [buparitse] bagiye kumva umunyenga mu Kivu, ku bw’amahirwe make haza umuhengeri bararohama umwe arapfa. Byabaye ku wa 30 Ugushyingo 2025 ahagana mu ma saa Cyenda n’Igice ubwo Nsabimana Claude w’imyaka 15 na mugenzi […]

Continue Reading

Ba ‘influencers’ bahuguwe ku kurwanya ihohoterwa rikorerwa abana

Minisiteri y’Uburinganire n’Iterambere ry’Umuryango (Migeprof) yahuguye urubyiruko n’abakurikirwa n’abantu benshi ku mbuga nkoranyamabaga ‘influencers’ ku kurwanya ihohoterwa rishingiye ku gitsina, gusambanya abana n’icuruzwa ry’abantu. Ni kimwe mu bikorwa biri muri gahunda y’iminsi 16 yo kurwanya ihohotera rishingiye ku gitsina, cyateguwe na MIGEPROF, Ikigo gishinzwe iyubahirizwa ry’ihame ry’uburinganire n’ubwuzuzanye (GMO), Umujyi wa Kigali n’Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye […]

Continue Reading

MINEDUC yatanze icyizere ku mushinga wo kubaka amashuri y’icyitegererezo yakira abafite ubumuga

Minisitiri w’Uburezi, Joseph Nsengimana yavuze ko leta y’u Rwanda yatangiye umushinga wo kubaka amashuri y’icyitegererezo azajya yakira abana bafite ubumuga, azaba yatangiye gukora mu myaka ine iri imbere, mu Ntara zose n’umujyi wa Kigali. Ni bimwe mu byo yagarutseho mu nama y’igihugu y’uburezi budaheza yabaye ku wa 27 Ukuboza 2025 yibanze ku burezi budaheza  bw’abana […]

Continue Reading