Kamonyi: Urubyiruko rwazamuye ikibazo cy’Imirenge itagira TVET

Urubyiruko rwo mu Karere ka Kamonyi, rwasabye ko Imirenge itagira amashuri y’Imyuga n’Ubumenyingiro (TVET) yashyirwa mu igenamigambi ry’ako Karere, byashoboka ikazagenerwa ingengo y’imari mu mwaka utaha kuko kutayagira bibangamira abanyeshuri bakenera kuyakomerezamo ariko ntibayabone hafi yabo. Babivugiye mu nama Nyunguranabitekerezo yahuje abahagarariye inzego z’urubyiruko mu Karere ka Kamonyi yateguwe n’Impuzamiryango iharanira uburenganzira bwa muntu (CLADHO), […]

Continue Reading

Byari amarira n’agahinda mu gushyingura umwana wishwe na mugenzi we bapfa ‘Supadipe’

Umwana uri mu kigero cy’imyaka 11 witwa Iranzi wo mu Karere ka Bugesera wishwe na mugenzi we w’imyaka 12 bapfa supadipe yashyinguwe kuri uyu wa mbere taliki ya 22 Ukuboza 2025. Intandaro y’urupfu rw’uyu mwana ni ingumi yakubiswe na mugenzi we Kumugoroba wo ku Cyumweru. Kuri uwo munsi Nyakwigendera yagiye gufasha mugenzi we gusarura ibishyimbo, […]

Continue Reading

Burera: Hari abacuruzi bahinduye abana ibikoresho byo kwambutsa magendu

Mu Karere ka Burera ku mupaka wa Cyanika uhuza u Rwanda na Uganda, hari abana usanga bicaye mu matsinda bategereje ababatuma kubazanira ibicuruzwa mu buryo butemewe muri Uganda. Abo bana bakabaye bari mu ishuri iyo bavuye kwambutse ibyo bicuruzwa uwabatumye abahemba amafaranga angana n’ibiceri 300 Frw kuri buri nshuro. Abo ijamboryumwana ryasanze kuri uwo mupaka […]

Continue Reading

Nigeria: Abanyeshuri bose bari barashimuswe babohowe

Ubutegetsi bwa Nigeria bwatangaje ko abanyeshuri 130 n’abarimu babo bari basigaye barashimuswe bakuwe mu biganza by’amabandi yari yarabashimuse. Aba banyeshuri bari mu barenga 250 bashimuswe muri Papiri mu ishuri ryitwa St Mary. Ku wa 21 Ugushyingo ni bwo bashimuswe. Leta ya Nigeria yaherukaga gutangaza ko abana 100 babashije gutabarwa. Kuri ubu ubuyobozi bwatangaje ko abandi […]

Continue Reading

Nyamasheke: Hagaragajwe ikibazo cy’ibikorwaremezo by’imyidagaduro bidahagije

Urubyiruko rwo mu Karere ka Nyamasheke rwasabye ubuyobozi bw’Akarere ko mu ngengo y’imari y’uyu mwaka, hakwitabwa ku kongera ibikorwaremezo by’imyidagaduro birimo ibibuga by’imikino inyuranye. Ikibazo cy’ibibuga n’ibikorwaremezo by’imyidagaduro muri rusange ni kimwe mu byagaragajwe n’ubushakashatsi ko bitaboneka uko byakagombye; mu giturage no muri Site zo guturamo harimo Imidugudu y’Icyitegererezo mu mijyi no mu byaro mu […]

Continue Reading

#EnoughCampaign: Basobanukiwe uko ab’amikoro make bategura indyo yuzuye

Abana bagize amatsinda y’isuku n’isukura no kurwanya imirire mibi mu bigo by’amashuri (wash and nutrition clubs) bagaragaje ko bamaze gusobanukirwa n’uruhare rwabo mu kurwanya imirire mibi n’igwingira mu miryango bakomokamo no ku mashuri bigaho, binyuze mu gutegura Indyo yuzuye no kwimakaza isuku, harimo no gusobanurira ab’amikoro make ko bishoboka. Ni umusaruro w’ubukangurambaga bwa World Vision […]

Continue Reading

Perezida Kagame yavuze ku nzara yatumye umubyeyi atekerera abana ‘imitanga’

Perezida Paul Kagame yavuze ku kibazo cy’inzara imaze iminsi ivugwa i Kayonza, yatumye umubyeyi atekera abana imbuto zitaribwa zitwa ‘Imitanga’ agamije kubatinza ngo basinzire, yabona byanze akagerageza kwiyagura, akaza gutabarwa n’umwe mu bana wari ugiye kumureba mu cyumba amubaza niba bitarashya. Mu Karere ka Kayonza mu Mirenge ya Kabare, Ndego, Rwinkwavu, Murama, Mwiri na Murundi […]

Continue Reading

Rusizi: Hari imishinga yasabiwe kongererwa ingengo y’Imari aho kuyigenera kwita ku nzererezi

Urubyiruko rwo mu Karere ka Rusizi rwasabye ubuyobozi bw’ako Karere ko ingengo y’imari nini [ku ibagenewe] yajya ishyirwa mu mishinga yo kwita ku bana n’urubyiruko, aho kugira ngo igenerwe Ikigo Ngororamuco kinyurwamo by’igihe gito cya Gashonga (transit center). Rugasanga igihe iyo mishinga yashyirwamo imbaraga abajya muri Transit Center bagabanyuka, bityo ingengo y’imari yabakoreshwagaho nayo ikagabanyuka […]

Continue Reading

#RDHS7: Uturere 11 turacyafite igwingira riri hejuru ya 30%

Ikigo cy’Igihugu cy’Ibarurishamibare (NISR) cyatangaje ko Uturere 11 tugifite igwingira riri hejuru ya 30% nubwo imibare rusange yerekana ko ryagabanyutseho 6% mu gihugu hose. Ni ibyatangarijwe mu bushakashatsi bwa Karindwi ku buzima n’imibereho mu Rwanda (#RDHS7) bwari butegerejwe n’abatari bake. Mu byo benshi bari bategerezanyije amatsiko harimo ikijyanye n’imirire mibi n’igwingira. Imibare rusange yerekana ko […]

Continue Reading

NISR: Abangavu batewe Inda biyongereyeho 3%

Ikigo cy’Igihugu cy’Ibarurishamibare (NISR) cyagaragaje ko abangavu bari hagati y’imyaka 15 na 19 batewe Inda biyongereyeho 3% bava kuri 5% mu 2020 bagera ku 8% mu 2025. Ni ibikubiye mu bushakashatsi bwa Karindwi ku buzima n’imibereho mu Rwanda (#RDHS7) bwamuritswe kuri uyu wa 17 Ukuboza 2025. Imibare ya DHS iheruka yerekana ko mu 2020 abangavu […]

Continue Reading