Abana bo mu Murenge wa Mbazi wo mu Karere ka Huye basabye ubuyobozi bw’Akarere ko ku mihanda n’ahahurira abantu benshi hashyirwa ahajugunywa imyanda (Poubelle) ndetse abaturage bakibutswa gusubira ku muco wo gukaraba intoki kenshi n’amazi meza n’isabune.
Babigarutseho nyuma y’amahugurwa yahuje abagize Komite z’abana mu Tugari 12 tugize Umurenge wa Mbazi n’uwa Simbi yo mu Karere ka Huye yabaye ku wa 30 Ukuboza 2025.
Ni amahugurwa yateguwe na Cladho ku bufatanye na World Vision mu mushinga wa Enough Campaign ugamije kurandura igwingira.
Umwana uhagarariye abandi mu Murenge wa Mbazi, Kanyana Mugabo Linda yavuze ko mu byo basaba harimo gushyiraho ahajugunywa imyanda ku muhanda ndetse abaturage bagatozwa kutajugunya imyanda aho ariho hose.
Yagize ati: ”Ku mihanda y’Umurenge wa Mbazi hakewe gushyirwa Puberi mu buryo bwo kwimakaza isuku n’isukura kuko usanga abantu bata ahabonetse hose ibipapuro n’amacupa bamaze kunweramo. Ikindi byangiza ibidukikije turasaba ko uwo mwanda utakomeza kubaho”.
Mugenzi we Iradukunda Juwa Elven wo mu Kagali ka Tare yavuze ko abaturage bakwiye gukangurirwa gusubira ku muco wo gukaraba intoki nkuko byakorwaga muri Covid-19 kuko byafasha abantu kuzirikana ibihe by’ingenzi byo gukaraba intoki bityo bikaba byagira uruhare mu kurwanya Igwingira.
Ati: ”Twifuza ko hakongera hakabaho gutoza abantu gukaraba intoki nkuko byahozeho mu gihe cya Covid-19 kuko bantu bari bamaze kubimenyera ikintu cyose bakoze bakajya bakaraba bajya gusaba serivise ahantu bakabanza bagakaraba, umubyeyi yajya konsa umwana cyangwa gukora icyo ari cyo cyose akabanza gukaraba […] twumva ko bisubiyeho byaba byiza ni inswara zituruka ku mwanda zakongera zigacika”
Kayitare Leo Pierre umukozi w’Akarere ka Huye ushinzwe ibikorwa by’abafatanyabikorwa n’iby’inzego zibanze, yashimiye abana batanze ibitekerezo kandi anavuga ko bibagaragariza ko abana bumva ndetse banakurikirana gahunda za leta ndetse ko banareba kure bakamenya igikwiye kandi ko n’itafari ryabo riba rikenewe.
Yagize ati: ”Kimwe mubyo twashyizemo imbaraga n’isuku irimo buri wa kabiri haba igitondo ki isuku abaturage bahurira hamwe bakagerageza gukora isuku bakerekwa ibikenewe kugrango isuku ibeho yuzuye rimwe na rimwe kujya kureba ahatangirwa serivise kureba niba hujuje ibisabwa uko ubwiherero bumeze ndetse no kureba niba bikoranwa byose byujuje ibyo byose birakorwa ndetse no kujya mu mashuri kureba ko mubyo bakora haba harimo isuku gusa turushaho no gukomeza gukangurira abaturage kuyigira umuco”.
Abana banasabye ko hakorwa ubukangurambaga mu baturage bakajya bitabira guhinga uturima tw’igikoni, kuba ababyeyi bahambwa ibiti by’imbuto bivagwa n’imyaka kugirango abana bajye bazibona.


Munezero Jeanne d’Arc/ijamboryumwana.rw
