Nyuma yuko hakozwe isuzuma ryasize abayobozi b’ibigo by’amashuri 890 bo hirya no hino mu Gihugu bahagaritswe mu nshingano zabo, abantu bagacika ururondogoro bavuga ko bamwe mu bahagaritswe barenganyijwe n’Uturere twashakaga kubikiza, REB yasobanuye byimbitse uko isuzuma ryagenze n’ibyarebweho.
Umuyobozi Ushinzwe Iterambere ry’Imicungire y’Abarimu muri REB, Mugenzi Leon, yavuze ko hari gukurikiranwa ibibazo by’abayobozi b’ibigo by’amashuri bavuga ko barenganyijwe ubwo hakorwaga isuzumabushobozi gusa ibijyanye no guhindura amanota bitazapfa gushoboka.
Ati: “Icya mbere buriya amanota uko yatanzwe, kumva ko uyu munsi Umuyobozi w’Ishuri avuga ngo Akarere kampaye amanota atariyo, ubwo nawe wakwibaza ese arashingira kuki avuga ko atariyo? Wenda wavuga ngo bayanditse nabi icyo cyo kirumvikana abantu bareba, ariko kuvuga ngo bampaye 40 narashakaga 45 iryo burana sinzi agaciro ryahabwa.”
Ku karengane bamwe bavuga ko bakorewe, Mugenzi yavuze ko bashobora kuba batekereza ku kintu kimwe kandi haranarebwe uko umuyobozi asanzwe azwi mu gace.
Ati: “Hari ibibazo biri kugenda bigaragara bavuga bati ariko twe Akarere karaturenganyije ku gipimo runaka. Impamvu bari kuvuga Akarere ntakindi, ni uko ariryo suzuka ryagiye rikagera ku Kigo rikareba ibintu byinshi, harimo isuku n’ibindi. Harimo imyitwatire y’umuyobozi, Akarere nk’abantu babana n’abayobozi umunsi ku munsi. Habayeho n’ikindi cyo kuvuga ngo ese Ikigo gisanzwe kikuzi gute? Ese isuku imeze ite? Abarimu bitabira akazi bate? Nta businzi buri muri iki Kigo? Yaba ku muyobozi yaba ku bari mu, ese bikurikirane ranwa gute?
Ati: “Ibyo rero bishobora gutuma umuntu avuga ati ko njye numvaga nta businzi mwasanze mu Kigo cyanjye ko mbona natsindishaga, ese kuki aya manota make? Burya isuzuma iyo ryabaye haba hari n’uburyo ngenderwaho mu turere twose.”
Uyu muyobozi yasabye abahagaritswe, bakwakira imyanzuro yafashwe, cyakora atanga icyizere ko nk’aho imashimi yaba yaribeahye kwandika amanota y’ibizamini byanditse bizarebwaho ariko imyanzuro rusange itazahinduka.
Ati: “Twe twimva Umuyobozi yakwishimira amanota yahawe, ariko na none ntibibuza ko hari ibyo yabaza ariko atari ukuburana avuga ngo ese aya manota arahinduka? Njye ntekereza ko abantu bagomba kubanza kwemera amanota yavuyemo ariko aho avuga ngo hari ayo nari nzi ariko hari andi bampaye, icyo cyo umuntu yagisuzuma kuko abantu ni abantu. Ariko kuvuga ngo wampaye amanota make ndashaka menshi.”
Abayobozi b’ibigo by’amashuri bahagaritswe mu gihe hari abakandida benshi bari bamaze iminsi babaza igihe bazashyirirwa mu myanya.
REB yatangaje, isuzumabushobozi ryaduhaye ishusho y’uko imiyoborere y’amashuri ihagaze mu Rwanda.
Yanavuze ko abahagaritswe bazahabwa imyanya mu turere bakoreragamo.
