Abana bahagarariye abandi mu Mirenge y’Akarere ka Ngororero bavuze ko hari bagenzi babo batarya nijoro mu miryango yabo, aho urase ifunguro rya saa Sita ku ishuri aba azongera kurya ku munsi ukurikiyeho.
Ni kimwe mu bibazo bibangamiye imibereho myiza y’abana, abahagarariye abandi bagarutseho mu mahugurwa ku ruhare rwabo mu kurwanya imirire mibi n’igwingira, banatangiyemo ibyo bifuza bizitabwaho mu ngengo y’imari y’umwaka utaha.
Ni amahugurwa yateguwe na Cladho ku bufatanye na World Vision mu mushinga wa Enough Campaign ugamije kurandura igwingira.
Ubwo basabwaga kwisanzura mu gutanga ibitekerezo umwe muri abo bana yasabye ko imiryango nk’iyo ikennye yateganywa mu igenamigambi ry’Akarere ka Ngororero kugira ngo izagezweho gahunda zo kuyikura mu bukene.
Yagize ati: “Hari abana mbona iwabo batabitayeho, bakajya ku ishuri batariye bakarya ku Ishuri gusa bakababwira ngo bazategereze bazongere kurya ku ishuri.”
Yavuze ko abo bana bashobora kugira ikibazo cy’imirire mibi kubera ifunguro ridahagije cyangwa bikabaviramo guta ishuri, asaba ko imiryango bakomokamo yafashwa kurya Kabiri ku munsi.
Ati: “Abo bana bagwingira kandi bashobora no kuva mu ishuri kugira ngo bishakire ukundi kuntu bajya babona ibyo kurya bihagije. Nabasabira ubuvugizi ku bayobozi kugira ngo bazajye babagenera ibiryo byabo bazajya barya nimugoroba.”
Nayigiziki Elade wayoboye ibiganiro ku igenamigambi n’ingengo y’imari, yavuze ko ibyifuzo abana batanze bigiye kwigwaho n’Akarere.
Ati: “Ibyifuzo mwatanze Byose turabigeze ku Karere turebe icyo twabivugaho.”
Murwanashyaka Evariste ushinzwe guhuza ibikorwa bya Cladho yavuze ko ikibazo cy’imiryango ikennye kigomba kwitabwaho n’Akarere ariko ibibazo bitazakemuka bizakorerwa ubuvugizi.
Ati: “Imiryango idashobora kubona ibyo kurya byabana ni ya miryango ikennye ni ukujya birebwaho aho bishoboka abantu bagafashwa.”
Umwana uhagarariye abandi mu Karere ka Ngororero, Nema Ange Magnifique, yashimye Cladho na World vision babahuje n’umuyobozi bw’akarere ngo batange ibitekerezo.
Ati: “Turabashimira ku bwo kutudumiza kugira ngo dutange ibitekerezo byacu. Ndashimira ku biganiro baduhaye ku isuku n’isukura no ku igenamigambi ndetse turashimira ko bakiriye ibitekerezo byacu kugira ngo babashe gufasha abagenzi bacu cyangwa natwe ubwacu.”
Yanavuze ko hari igihe ubufasha butangwa ariko ntibugere ku bo bugenewe, ariyo mpamvu imiryango ikennye igihari.
Ati: “Hari ubufasha bugenewe batishoboye butagera ku babugenewe. Harebwe ko ubufasha batanze bwageze kuri babandi babukeneye bakwiye kuba bafashwa.”
Umuryango World vision na wo wijeje ko mu igenamigambi ryawo riri Imbere Uzajya wita ku bibangamiye abana birimo nk’ibyerekeye isuku n’isukura n’ibindi.
Umuyobozi w’ishami ry’imiyoborere, mu Karere ka Ngororero, Nsabimana Jean Marie yashimye ibitekerezo n’ibibazo abana bagaragaje abasaba kuba abayobozi beza Kandi abizeza ko ubuyobozi bw’akarere bugiye kubiha agaciro bigasuzumwa.
Umwe mu misanzu Komite z’abana zitanga ni ugukora ubuvugizi ku bibazo by’abana.
Abaharanira uburenganzira bw’umwana bemeza ko hari ibibazo bitamenywa n’undi muntu uwo ari we wese uretse abana ubwabo bakabimenyekanisha kugira ngo bishakirwe ibisubizo.



