Ineza Foundation yifatanyije n’abana kwizihiza Noheli (AMAFOTO)

Amakuru Imyidagaduro Iyobokamana Uncategorized

Umuryango uteza imbere umuco wo gusoma mu Banyarwanda by’umwihariko mu bakiri bato, Ineza Foundation wifatanyije n’abana b’ingeri zinyuranye kwizihiza umunsi mukuru wa Noheli.

Abitabiriye ibyo birori byabereye ahari ibikorwa bya Ineza Foundation i Shyorongi mu Karere ka Rulindo, biganjemo abiga mu mashuri atandukanye hirya no hino mu gihugu bakunda kujya gusomera mu isomero ryaho mu biruhuko n’abahiga amashuri y’incuke bari baherekejwe n’ababarera.

Ihirwe Teta Belinda Meghan wiga kuri G.S APACOPE yavuze ko yishimiye guhura n’abandi bana bagasabana.

Ati: “Uyu munsi, turi kwizihiza umunsi mukuru wa Noheli turi kumwe n’abandi bana n’imiryango yacu turishimye. Ndashimira Ineza Fundation kubera ko yadufashije kugira ibyo twigira muri iki gikorwa no kumenya byinshi kuri Noheli.”

Mugenzi we, Mugisha Jean Luc yavuze ko mu byo baganirijwe yize imico myiza ya Yezu, akazakura ayikurikiza nk’umwana mwiza.

Ati: “Ndi hano kwishima no gusangira n’abandi Noheli. Nize kwirinda ibicumuro, kubabarira, gukundana no gusangira n’abandi ibyo mfite.”

Ababyeyi bari baherekeje abana bavuze ko bishimira serivisi z’ibikorwa bya Ineza Foundation ndetse Manishimwe Vannessa we asaba ko yabyagura.

Ati: “Ikintu bivuze ku bana birabaha ibyishimo, bikabaha gusabana n’abandi bana, natwe nk’ababyeyi turishimye. Uyu muryango ni mwiza icyo twawusaba ni ukwagura ibyiciro by’abana cyangwa amashuri y’abana.”

Umuyobozi ushinzwe Uburezi mu Karere ka Rulindo, Nuwayo Jean Denis yavuze ko ubusabane bw’iminsi mikuru bwongera urukundo mu muryango ashimira Ineza Foundation kuko basanzwe ari abafatanyabikorwa cyane cyane mu burezi bw’abana bato.

Ati: “Ibi bihe by’iminsi mikuru by’umwihariko Noheli ni umwanya mwiza mu muryango kugira ngo, ababyeyi bereke abana babo urukundo. Ubundi ku munsi wa Noheli umubyeyi agenera umwana impano, umwana na we akabona ko umubyeyi amukunda.”

Ibirori byo kwizihiza umunsi mukuru wa Noheli biba bigamije gushimisha abana, gusabana, kubigisha gukundana no gushimangira umuco wo kunga ubumwe nk’imigenzereze myiza y’Umwana w’Imana.

Abana bahawe impano za Noheli

Abana bakinnye umukino wa Noheli mu buryo bwaryoheye abitabiriye ibirori

Abana bafite ubuhanga mugukina umukino wa Noheli bagiye no kuwugaragaza kuri Kigali Public Library

Share

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *