Burera: Hari abacuruzi bahinduye abana ibikoresho byo kwambutsa magendu

Amakuru Ijwi ry' Abana Uncategorized

Mu Karere ka Burera ku mupaka wa Cyanika uhuza u Rwanda na Uganda, hari abana usanga bicaye mu matsinda bategereje ababatuma kubazanira ibicuruzwa mu buryo butemewe muri Uganda.

Abo bana bakabaye bari mu ishuri iyo bavuye kwambutse ibyo bicuruzwa uwabatumye abahemba amafaranga angana n’ibiceri 300 Frw kuri buri nshuro.

Abo ijamboryumwana ryasanze kuri uwo mupaka bavuze ko impamvu abacuruzi babatuma ari uko bihuta, bagaca amafaranga make, ndetse akenshi bagaca mu mashyamba ntihagire ubafata kuko ari abana.

Umwe muri abo bana uri mu kigero cy’imyaka 11 yabwiye ijamboryumwana ko ku munsi ashobora kujyayo inshuro eshanu agacyura 1,500 Frw.

Gusa ngo hari igihe bitagenda neza bagahuriramo n’ingorane zitandukanye.

Yagize ati: “Ntabwo wajya ku ishuri waburaye tuza hano rero bakadutuma bakaduha amafaranga ku munsi nshobora kujya i Bugande nk’inshuro nk’eshanu ngacyura 1,500 Frw kuko baduha 300 buri kazigo tuzanye, gusa ingorane duhurira nazo mu nzira hari igihe abantu batwirukaho bakabitwaka cyangwa se ukaba wakwiruka ukagwa nko mucyobo ukavunika.”

Umucuruzi utashatse ko izina rye rishyirwa mu itangazamakuru, yumvikanishije ko byamaze kuba ibintu bisanzwe gukoresha abo bana ntawubibonamo ikibazo.

Ati: “Hari igihe uba urimo gucuruza ukabona nk’inzoga za Eagle na Nile ziragushiranye uhita ufata akana hano kakanyaruka kakayikuzanira wowe ugakomeza akazi. Ikindi Kandi aba bana nibo baduca make, kereka iyo turarangura ibintu byinshi nibwo twigira kwirangurira tugaca ku mupaka tukanabisorera.”

Ibicuruzwa aba bana bambutsa byiganjemo ibiribwa n’ibinyobwa nka Novida, Milinda, Imigati, Kawunga, n’ibindi bicuruzwa birimo Matelas n’inzoga zo mu bwoko bwa Uganda waragi.

Bavuga ko bahitamo kuza gukora ibi bikorwa kugira ngo babone amafaranga abafasha kubaho bunganira imiryango yabo ikennye.

Umuyobozi w’Akarere ka Burera, Mukamana Soline yabwiye ijamboryumwana ko iki kibazo batari bakizi ariko ko bagiye kugikurikirana, abazafatwa bakoresha abana bakabihanirwa.

Yagize ati: “Ikibazo cy’abana bakoreshwa ubwo bucuruzi nibwo tubyumvishe tugiye kubikurikirana, kuva ubitubwiye tugiye kubikurikirana usibye n’abana n’abandi baturage bose ntabwo byemewe kwambuka umupaka muburyo butemewe n’amategeko.

Turabwira Abakoresha abana ibi, ko umupaka wa Cyanika ufunguye bajye buzuza ibisabwa bambuke neza bajye kurangura uko babyifuza kugira ngo birinde kugwa mu bihano.”

Yasoje asaba ko habaho ubufatanye mu nzego zose mu bukangurambaga bwo gukangurira abaturage bo mu Murenge ikora ku mupaka kugira ngo bajye bambuka mu buryo bwemewe n’amategeko.

Ati: “Ni ukubasobanurira uburyo abantu bambuka umupaka mu buryo bwemewe n’amategeko birinda kwambuka muburyo bwa magendu no gutunda ibintu ibyo aribyo byose byangiza umutekano cyangwa ubuzima bw’abaturage.”

Ingingo ya 6 y’Itegeko ry’Umurimo mu Rwanda ivuga ko bibujijwe gukoresha umwana utarageza ku myaka 18 mu mirimo ibishobora guhungabanya imiterere y’umubiri, imirimo yo munsi y’ubutaka, munsi y’amazi, cyangwa ikorerwa hafunganye, ndetse n’indi mirimo irimo ibyago by’ubuzima, imirimo yo gucuruza ibiyobyabwenge, gutwara ibinyabiziga, no gucukura amabuye y’agaciro.

Uwahamijwe icyo cyaha ahanishwa ihazabu n’igifungo gishobora kugera ku myaka Ibiri.

Abo bana benshi baretse ishuri

UWIHOREYE Bernard/Ijamboryumwana.rw

Share

1 thought on “Burera: Hari abacuruzi bahinduye abana ibikoresho byo kwambutsa magendu

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *