Perezida Paul Kagame yavuze ku kibazo cy’inzara imaze iminsi ivugwa i Kayonza, yatumye umubyeyi atekera abana imbuto zitaribwa zitwa ‘Imitanga’ agamije kubatinza ngo basinzire, yabona byanze akagerageza kwiyagura, akaza gutabarwa n’umwe mu bana wari ugiye kumureba mu cyumba amubaza niba bitarashya.
Mu Karere ka Kayonza mu Mirenge ya Kabare, Ndego, Rwinkwavu, Murama, Mwiri na Murundi hamaze iminsi havugwa inzara aho abayituye bagaragaza ko bugarijwe n’amapfa kubera izuba ryinshi ryatumye imyaka yabo ihera mu butaka.
Ibyo byatumye abatari bake basuhuka. Inkuru ya TV1 yasakaye mu minsi ishize yerekana umubyeyi watekeye abana imitanga mu rwego rwo kubarangaza ngo basinzire kuko mu by’ukuri nta cyo kubaha yari afite.
Uwo mubyeyi yabonye abana banze gusiznira biramushobera ajya mu kindi cyumba agerageza kwiyahura akoresheje umuti w’imbeba ariko ku bw’amahirwe umwana wari ugiye kumubaza niba bitarashya asanga atarashiramo umwuka aramutabariza.
Ni mu gihe kandi abayobozi b’amwe mu masibo n’Imidugudu bagaragaje ko hari ingo nyinshi zifunze kubera ko abazigize bagiye gushakira ubuzima ahari imibereho.
Mu Nama yâInteko Rusange ya 17 yâAbanyamuryango ba FPR-Inkotanyi, Perezida Paul Kagame yagaragaje ko bitumvikana uburyo abo baturage barangaranywe nâababayobora, kugeza ubwo bitabaje itangazamakuru ngo bamenyekanishe ikibazo bafite.
Ni Inama yateranye hashize iminsi mike Meya w’ako Karere, Nyemazi John Bosco na Komite Nyobozi ye birukanwe kubera icyo kibazo.
Perezida Kagame yabajije Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu, Habimana Dominique icyabaye kuburyo abayobozi ba Kayonza bananiwe kwita ku baturage bashinzwe.
Minisitiri wâUbutegetsi bwâIgihugu, Habimana Dominique, yavuze ko ikibazo cyabaye ubuyobozi butita ku baturage, abayobozi batavugana, bakagira nâindi mico mibi bigatuma nâibyo bakwiriye gukurikirana batabikurikirana.
Umukuru wâIgihugu yamubajije uko byageze aho, nâicyaje kuvamo nyuma undi ati âNyuma icyavuyemo ni uko abaturage kubera kuburira icyizere abayobozi byageze aho bitabaza umuhisi nâumugenzi.â
Perezida Kagame yahise amubaza impamvu byatinze, undi asubiza ati âbaganirijwe igihe kinini ariko gufata umwanzuro kubakuraho byaratinzeâ
Perezida Kagame yabajije impamvu byatinze mu gihe hari inzego zibibona, ndetse ashimangira ko nubwo Kayonza ariyo yavuzwe muri iyo nama hari n’ahandi hari ibibazo.
Ati âIbi bivuzwe nubwo bivugwa i Kayonza biri nâahandi henshi, biba mubireba mukabyihorera, kuko aba bayobozi baba badashonje, bo ntacyo babuze, ntabwo bita ku bandi bo bakeneye ibyo bashaka.â
Perezida Kagame yavuze ko abaturage badakwiye kwicwa n’inzara kandi abayobozi babo bahaze.
Uwihoreye Bernard/Ijamboryumwana.rw
