Impanuka y’imodoka ya Polisi yabereye mu Murenge wa Gataraga ho mu Karere ka Musanze ahagana mu ma saa tanu yo kuri uyu wa 15 Ugushyingo 2025 yahitanye umwana w’umukobwa uri mu kigero cy’imyaka 8 wavaga ku Ishuri.
Iyi Mpanuka y’imodoka ya Polisi yabereye muri Centre ya Gataraga ku muhanda munini wa kaburimbo uva i Musanze werekeza i Rubavu.
Bamwe mu babonye iyi mpanuka iba babwiye ijamboryumwana ko abana bari babiri bavuye ku ishuri.
Ku ruhande rumwe haturukaga imodoka ebyiri ku rundi haturuka Ritco inyuma yayo hari imodoka ya Polisi yashakaga kunyuranaho (kudepansa).
Imodoka ya Police yaje kubona imbere hari inkomyi ireka kudepassa Ritco ariko bavuga ko mu buryo batasobanukiwe bumvise urusaku rw’umwana bagiye kureba basanga ni imodoka ya Polisi imugonze.
Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda ishami ryo mu muhanda SP Emmanuel Kayigi yabwiye Ijamboryumwana ko impanuka yabaye ahagana saa yine n’igice igahitana ubuzima bw’umwana wambukiranyaga umuhanda mu buryo butungutanye.
Ati: “Nibyo Koko impanuka yabaye saa yine n’igice iriya modoka yagonze umwana wambukiranyaga umuhanda mu buryo butungutanye umwana yitabye Imana, igikurikiraho ni uko umushoferi yafashwe agafungwa hakaba hagiye gukorwa dosiye hagakurikizwa amategeko ajyanye n’ibyo mu muhanda ku mpanuka nk’izi.”
Ubwo twavaga aho iyi mpanuka yabereye umurambo w’uyu mwana wari wamaze kujyanwa ku bitaro bya Ruhengeri ngo ukorerwe isuzumwa naho uyu mu Polisi wakoze iyi mpanuka yari yamaze gutabwa muri yombi.

