MINEDUC yashimiye abarimu inakomoza ku myitwarire idahwitse ya bamwe

Amakuru Uburezi

Minisiteri y’Uburezi (MINEDUC) yavuze imyato abarimu ku kazi keza bakora ko kurera u Rwanda ariko yibutsa ko bagomba kurangwa n’imikorere ya Kinyamwuga, no kwerekana indangagaciro zikwiriye mu muryango Nyarwanda, icyo bakora cyose bagashyira umwana ku isonga.

Minisitiri w’Uburezi, Joseph Nsengimana, yabigarutseho mu birori byo kwizihiza umunsi mpuzamahanga wa Mwalimu, ku rwego rw’Igihugu, wizihirijwe mu Karere ka Kirehe kuri uyu wa 12 Ukuboza 2025.

Yavuze ko mwalimu ari inkingi ya mwamba mu iterambere ry’igihugu kuko byinshi kigeraho byubakiye ku mbaraga n’ubwitange agaragaza.

Yagize ati: “Ndagira ngo nongere mbisubiremo, umwalimu ni inkingi ya mwamba mu Burezi bw’u Rwanda. Ibi bivuze ko ireme ry’uburezi imyumvire myiza y’Abanyarwanda, ubumenyi n’ubushobozi igihugu cyacu gikomeza kugeraho byose byubakiye ku mbaraga n’ubwitange bwa mwalimu.”

Uko duteraniye aha twese, buri wese afite byinshi akesha umwe cyangwa benshi mu balimu yanyuze imbere. Niyo mpamvu ari umwanya wo kongera kubashimira, kubatera ingabo mu bitugu kugira ngo dushyigikire akazi bakora ko kurerera u Rwanda.”

Minisitiri w’Uburezi, Joseph Nsengimana yasabye abarimu ko ibyo bakora byose bagomba guharanira ko umwana w’umunyarwanda ahabwa ubumenyi n’uburere bumufasha kuziyubaka no kubaka ejo heza h’igihugu.

Mu gihe hamaze iminsi humvikana inkuru zigaruka ku myitwarire idahwitse ya bamwe mu barimu hirya no hino mu gihugu, Minisitiri Joseph Nsengimana yavuze ko nubwo abarimu muri rusange bashimirwa, hari n’icyo basabwa.

Ati: “Barimu bacu nubwo dukomeje kubashimira kandi bibakwiye, reka twongere dufate umwanya tunabibutse yuko mugomba kurangwa n’imikorere ya Kinyamwuga muharanira kugira ngo mugire munerekane indangagaciro zikwiriye. Buri mwalimu rero akwiye gukora, agakora yisuzuma akareba koko niba afite ubumenyi n’ubushishozi butuma akora akazi ke neza kandi mu buryo bukwiriye, ibi agahora abikora buri gihe cyose.”

Yasabye buri rwego kugira uruhare mu burezi bw’abana b’u Rwanda ahereye ku bufatanye bw’abarimu, ababyeyi n’Umuryango muri rusange.

Ati: “Birakenewe ko buri rwego rukomeza uruhare rwarwo. Abarimu: Gukomeza kwiyubaka, kwihugura, no gushyira imbere inyungu z’umunyeshuri. Ababyeyi n’imiryango: Gukorana byahafi n’amashuri abana babo bigamo. Kubaha umwanya wo kwiga no kubashishikariza gukunda ishuri.”

Uturere n’inzego z’ibanze basabwe gukurikirana imikorere y’amashuri no gukemura ibibazo byayagaragaramo, naho abikorera n’imiryango itari iya leta basabwa gukomeza kugaragaza ubufatanye mu burezi bw’u Rwanda.

Umunsi mpuzamahanga wa mwalimu usanzwe wizihizwa ku wa 5 Ukwakira. Kuri iyo taliki MINEDUC yasohoye ubutumwa bushimira abarimu inasezeranya ibirori byo kuwizihiza, arinabyo byabaye uyu munsi ku nsanganyamatsiko igira iti: ‘Kwigisha ni umwuga usaba ubufatanye!’

Akarere ka Kirehe katoranyijwe kwizihirizwamo uyu munsi, kubera ubwitabire bushimishije bw’abanyeshuri bugaragara mu mashuri akabarizwamo kandi bagatsinda neza mu bizamini bya leta.
Share

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *