Kuva ku kubyina indirimbo ya Eddy Kenzo bikinira mu 2014, kubyina mu gutangiza imikino y’igikombe cy’Isi mu 2022, kujya i Paris no muri Britain’s Got Talent mu 2023 abana bo mu itsinda rya ‘Ghetto Kids’ ryo muri Uganda bakomeje kwigarurira imitima ya benshi.
Kumara umwanya munini abantu bareba video zabo nibyo bibahesha gutungwa n’imbugankoranyambaga zirimo YouTube na TikTok.
Ghetto Kids cyangwaTriplets Ghetto Kids ni itsinda ry’ababyinnyi rihuriwemo n’abana bafite hagati y’imyaka itanu na 13, barererwa mu kigo cyita ku bana bavuye mu muhanda no mu miryango ikennye muri Uganda.
Mu 2023 nibwo babaye ibirangirire bidasubirwaho ubwo bageraga mu cyiciro cya nyuma mu irushanwa ry’imyidagaduro ryo mu Bwongerereza rizwi nka ‘Britain’s Got Talent’
Icyo gihe aba bana batumye abatari bake bongera kwibuka no gutekereza ku ubuzima abana hafi miliyoni 5.4 babamo hirya no hino ku Isi mu bigo by’imfubyi n’abandi bana batagira kivurira dore ko ku Isi, abana bane muri batanu mu baba mu bigo byita ku bana, usanga bafite imiryango.
Ubushakashatsi bwa Save the Children bwerekanye ko 98% by’abana bari mu bigo byo mu Burayi bwo hagati n’Uburasirazuba, 94% muri Indoneziya, ndetse na 90% muri Ghana bafite nibura umubyeyi umwe ukiriho.
Ghetto Kids barererwa mu muryango witwa ‘Inspire Ghetto Kids Foundation’, washinzwe na Dauda Kavuma mu 2007 mu gace gakennye ka Makindye mu mujyi wa Kampala.
Uyu mugabo w’imyaka 36 wahoze ari Umwalimu, na we yakuriye mu buzima bugoye. Ni umwe mu bana 30 Se yabyaye ku bagore batandatu. Nyuma y’urupfu rwa Se yanyuze mu buzima bukakaye butatuma yirengagiza umwana ubayeho nabi.
Mu nzu y’ibyumba bitanu abamo n’umuryango we muri Makindye, ni ho yakirira abana batagira aho baba, impfubyi cyangwa abana baturuka mu miryango ikennye, akabaha icumbi, ibiryo, imyambaro n’amashuri.
Mu 2023 yari afite abana 30, bafite imyaka iri hagati ya 3 na 18. Abenshi muri bo bafite inkuru zibabaje, kuko hari abavutse ku gufatwa ku ngufu, n’ababuze ababyeyi mu manzaganya.
Uko Ghetto Kids bamenyekanye ku isi
Ghetto Kids yaciye ibintu mu 2014, ubwo amashusho yabo babyina indirimbo Sitya Loss ya Eddy Kenzo yasakaraga ku mbuga nkoranyambaga.
Byatumye amashusho yabo kuri YouTube arebwa n’abantu benshi, batangira gutumirwa mu bitaramo, bitabira amarushanwa ndetse batsindira ibihembo bitandukanye muri Afurika no ku rwego rw’Isi.
Nibwo batangiye gukorana indirimbo n’ibyamamare mpuzamahanga barimo Chris Brown wo muri Amerika na Wizkid wo muri Nigeria.
Mu 2022, babyinnye mu gutangiza Igikombe cy’Isi muri Qatar, bifungura amarembo yose yo kumenyekana ku Isi kubera umubare w’ababa bakurikiye igikorwa cyo gutangiza iryo rushanwa.
Muri Mata 2023, Ghetto Kids yongeye gushimangira ko ari abanyempano ubwo itangazamakuru ry’Isi yose ryandikaga kuri abo bana bo mu miryango ikennye.
Ni nyuma yuko bari batunguye abagize akanama nkemurampaka ka Britain’s Got Talent, mu buryo bitwaraga ku rubyiriro maze umwe muri bo agahita abaha igihembo, ibintu bitari byarigeze bibaho.
Kavuma avuga ko batunzwe n’inkunga z’abagiraneza, amafaranga ava kuri YouTube na TikTok, n’ibitaramo bakora.







