Abandi Banyarwanda biganjemo abana ku kigero cya 69.4% batahutse bava muri RDC

Amakuru Ubuzima

U Rwanda rwakiriye abandi Banyarwanda 337 bari barafashwe bugwate n’umutwe w’iterabwoba wa FDLR ukorera muri Repubulika Iharanira Demukarasi ya Congo (RDC), biganjemo abana ku kigero cya 69.4%.

Muri 337 batashye, abana banganaga na 234 bangana na 69.4%, Abagabo 22 bangana na 6.5% mu gihe Abagore bari 81 bangana na 24.1%.

Batashye ku uyu wa 11 Ukuboza 2025, bahasanga imodoka zibategereje kugira ngo bajyanwe mu Kigo cya Kijote mu Karere ka Nyabihu banyuzwamo by’agateganyo.

Umuyobozi w’Akarere ka Rubavu Wungirije ushinzwe imibereho myiza, Ishimwe Pacifique yibukije abatashye bakuru ko ari imbaraga igihugu cyari cyarabuze.

Ati “Mwe mutashye mu menye ko tubafata nk’abantu igihugu cyari cyarabuze, ariko twishimiye ko tugiye gufatanya namwe mukucybaka.”

Abatahutse bakuru nyuma yo guhabwa ibyangombwa bibaranga nk’indangamuntu, mbere yo gusubizwa mu buzima busanzwe bahabwa amafaranga yo kubafasha ibyibanze mu gutunga imiryango yabo, no kubafasha kwirinda imirire mibi n’igwingira mu bana babo.

Btahutse baturutse mu mujyi wa Goma

Abatashye barenga 69% ni anaba

Share

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *