Rubavu: Abana basaga 50 bajyanwa kenshi muri ‘Transit Center’ bari kwitabwaho byihariye

Amakuru Ijwi ry' Abana Uncategorized

Ubuyobozi bw’Akarere ka Rubavu bwatangaje ko bwahaye umwihariko ikibazo cy’abana 51 bataye ishuri ndetse bagaruka kenshi mu kigo cy’inzererezi kinyurwamo by’igihe gito ‘Transit Center’, mbere yo gusubizwa mu buzima busanzwe, harimo n’umaze kujyanwamo ishuro zirindwi.

Ibi ni bimwe mu byagarutsweho ubwo hatangizwaga ubukangurambaga bw’iminsi 16 bwo kurwanya ihohoterwa rishingiye ku gitsina, kuwa kabiri, tariki 25 Ugushyingo 2025, bugamije kurandura ibibazo bikirangwa mu muryango nyarwanda ndetse n’ingaruka bigira ku bana bavuka mu miryango irimo amakimbirane.

Umuyobozi w’Akarere ka Rubavu wungirije ushinzwe imibereho myiza, Ishimwe Pacifique avuga ko habarurwa muri aka karere abana 51 n’urubyiruko 37 bahora bafatirwa mu muhanda bakajyanwa mu bigo by’inzererezi bikomoka ku makimbirane yo mu miryango.

Ati “Harimo n’umaze kujyanwa muri Transit Center inshuro 7, dufite abana bagera kuri 51 n’abandi b’urubyiruko 37 bahora bafatwa bakagarurwa kenshi mu kigo gitwarwamo inzererezi by’igihe gito barataye ishuri, harimo n’umaze kuzanwamo inshuro zirindwi, tugiye ku bibandaho tutibagiwe n’abafite ibyago byinshi byo kujya mu muhanda batarawujyamo.

Muri iki cyumweru twafashe ingamba y’uko aba bana bose tugiye kubafata tukabahuriza hamwe, bigishwe, ni bajya no gusubizwa mu miryango bazahabwe ibikoresho by’ishuri ndetse basubizweyo.”

Akomeza avuga ko mu Karere ka Rubavu har’ikibazo cy’abana babyarwa n’ababyeyi bakora umwuga w’uburaya, n’abakomoka mu miryango ibana mu makimbirane kubwo kutabaha uburere bukwiriye ndetse ntibabahe n’uburenganzira bwo kurerwa n’ababyeyi bombi ntibumve ko har’uburenganzira babujije abana babo.

Muri iki cyumweru dusoje kandi aba bana bari guhabwa inyigisho mbere yo gusubizwa mu miryango babashije kuganirizwa n’abarimo Guverineri w’Intara y’Iburengerazuba, Ntibitura Jean Bosco ndetse abasaba kugaruka mu muryango nyarwanda barahindutse kuko Igihugu kibabonamo icyizere cy’ejo hazaza.

Ubuyobozi bw’Akarere ka Rubavu butangaza ko habarurwa imiryango 366 ibana mu makimbirane yamaze kuganirizwa, ndetse igera kuri 209 muri yo yayavuyemo.

Share

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *