Ababyeyi bo mu Karere ka Gatsibo, Umurenge wa Kiziguro, Akagali k’Agakomeye, Umudugudu wa Butatu birukanye umwana wabo w’umukowa w’imyaka 17 ufite uruhinja rw’amezi 3 nyuma yo gusambanywa agaterwa Inda uwayimuteye ntiyubahirize ibyo yari yemeye.
Ubu abayeho nabi we n’umwana we. Se umubyara avuga ko yamwirukanye kubera ko adashobora gutunga abagore babiri.
Mu buhamya yahaye ijamboryumwana, uyu mukobwa yavuze ko ubu ari mu bukode mu buzima butamworoheye.
Yagize ati: “Nigaga mu wa 5 w’amashuri abanza, umuhungu aranshuka antera inda, ntiyagira icyoyongera kumfasha.Ndibana , ndakodesha. Ntabwo binyorohera.”
Akomeza avuga ko akimara kumenya ko atwite yagiye kwipimisha n’ikibazo cye kikamenyekana ariko ntihagire ubufasha ahabwa, ahubwo papa we amwirukanana n’uwo yabyaye.
Ati: “Nagiye kwipimisha banyohereza kuri RIB, mpita mbyara ntibongera kugira icyo bitaho.Ababyeyi banjye barambwiye ngo ningende njyane umwana kwa Se baramwanga maze papa aravuga ngo ningende nshake iyo njya ngo ntabwo anshaka n’ikinyendaro cyanjye none mbayeho nabi.”
Umubyeyi w’uyu mukobwa, Kayumba avuga ko kwirukana uyu mwana yabitewe no kuba nta bushobozi afite nyuma yo kumvikana n’uwamutereye umukobwa inda kumufasha , ntabyubahirize.
Yagize ati: “Umugore wanjye afite umwana n’umukobwa akaba afite umwana ni ukuvuga ngo ni abadamu babiri mu rugo. Urabona ndi umukene, uhora utinya umukire, ntacyo wavuga uri rubanda rugufi. Kumvikana kwanjye na bo ntabwo byakunze. Icyo twari twemeje ni uko yari gutunga uriya mwana wanjye.”
Umukuru w’umudugudu wa Butatu , Uwizeyimana Pierre, avuga ko iki kibazo bakimenye batinze.
Yagize Ati: “Aterwa inda ntabwo bigeze babigaragaza ntiwigeze tunabimenya, ariko aho tubimenyeye twahise twihutira kumujyana kumusuzumisha, nyuma Atanga n’ikirego kuri RIB. Imiryango yari yarabanje guhura ariko ntitwabimenya bambwira ko bageze no kuri RIB ndababwira ngo bakomeze umwanzuro bazabaha azaba ari uwo.”
Umuyobozi w’Akarere ka Gatsibo, Gasana Richard, avuga ko nta mwana ukwiriye kuvutswa uburengenzira bwo kuba iwabo ko bagiye kubikurikirana.
Yagize ati: “Ubundi nta mwana wirukanwe iwabo. Iwabo w’umuntu nta wahamwirukana. Icya mbere ni ukubaza ababyeyi inshingano, ko bagomba kongera bakakira abana babo ariko nanone no gukurikirana ababahohoteye. Hari n’ubwo usanga abo bana bafite ibibazo bijyanye n’ibikomere bagize tukaba twabafasha ngo bongere basubire mu buzima busanzwe, ariko by’umwihariko ababyeyi bakabakira”.
Mu kagali k’Agakomeye hasanzwe hagaragara abana b’abakobwa babyaye imburagihe, nyamara batigeze bahabwa ubutabera.
NYIRANGARUYE Clementine
