Gasabo: Umwana w’imyaka 12 ari kwinjira mu buzima bwo mu muhanda abamukikije barebera

Amakuru Ijwi ry' Abana Uburenganzira Bw' abana

Mu Mudugudu wa Kamahoro Akagali ka Rudashya mu Murenge wa Ndera mu Karere ka Gasabo, hari umwana w’imyaka 12 uri kwinjira mu buzima bwo mu muhanda kandi afite ababyeyi n’abandi bamukikije bagombye kumurengera.

Mu 2013 nibwo uwo mwana w’umuhungu yatereranywe n’abamubyaye akiri uruhinja rutaragira ukwezi. Byabaye inshuro ebyiri.

Ubwa mbere nyina umubyara yamujugunye hafi y’aho se yakoraga, Irondo riramubona habaho gushakisha nyina ndetse aza kuboneka.

Amaze gufatwa yahise yemera ko ari uwe, asaba ko bamurekura akajya kumwitaho. Baramumuhaye ariko bidateye Kabiri arongera aramujugunya noneho bamushakishije baramubura burundu.

Icyemezo cyabaye kumushyira Se aho yari acumbitse kuko hari hazwi, ariko kwita ku ruhinja biramunanira.

Umunsi umwe umubyeyi witwa Nyirahabimana Laurence, yageze muri urwo rugo abona urwo ruhinja rumeze nabi abaza amakuru maze asaba ko bamuhuza na Se w’umwana.

Nyirahabimana yahuye na Se w’umwana amutekerereza ibyabaye undi amubaza icyo yamufasha amubwira ko amujyanye akamurera yajya amufasha kandi akamusura kenshi.

Yaramujyanye atangira kumwitaho bya kibyeyi harimo kumukingiza no kumuvuza nk’uko buri mubyeyi agenzereza umwana we.

Ati: “Akana nkafata gutyo nkafatiye mu isume ntanumwenda nta n’iki! Akana nkajya mpeka nkajyana kwa muganga karabaye ibisebe ndavuza, najya kwa muganga abaganga bari bamaze kumenya, nahagera bati tambuka sinajyaga njya ku murongo. Umwana yagize amezi ane ari umwana ubyibushye umeze neza.

Ubwo mbona umwana abaye umwana njya kwa Padiri nsaba kumubatirisha baramubatiza njya ku Murenge no ku Kagali, bati ntumwiyandikishaho afite ababyeyi, Gitifu arambwira ngo genda ubwire babandi bandika abana bamwandike kuri Malayika Murinzi.”

Ni uko Nyirahabimana aba Malayika Murinzi atyo. Umwana yageze igihe atangira ishuri ariko uko akura yadukana ingeso n’imyitwarire mibi kuburyo byanabaye ngombwa ko amuhindurira ishuri ariko biranga biba iby’ubusa.

Muri icyo gihe cyose ababyeyi be ntibamugeragaho kuburyo Malayika Murinzi atari azi mama w’umwana. Gusa we ngo yari amuzi ahubwo bajya guhura akamwihisha.

Nyuma nibwo umuntu yamutungiye agatoki ati “Dore mama w’umwana urera, iyo mugiye guhura arakwihisha.”

Hari amakuru avuga ko umwana yari yaramenyanye na nyina nubwo Malayika Murinzi atari abizi ndetse umwana akaba yari amaze iminsi asaba ko bamushyira ababyeyi be akabamenya cyane cyane Se nubwo na n’ubu bataramumwereka.

Nyuma yuko umwana agaragaje ko ashaka kumenya ababyeyi be akabasanga Nyirahabimana yafashe icyemezo cyo kubinyuza mu buyobozi akamushyikiriza nyina.

Ati: “Ubwo rero ntakindi nakora rwose ubwo nabwiye abayobozi ngo nibamumushyikirize nyina abone ababyeyi be ari kubashaka.”

Umwana twaganiriye

Uwo mwana yabwiye Ijamboryumwana ko akigera kwa nyina atakiriwe neza dore ko yabanje no kumwanga nkuko n’ubuyobozi bwabitwemereye.

Avuga ko yamwakiriye nabi akajya amukubita ndetse ubu yamwimye amakayi n’imyenda y’ishuri ndetse amwirukana mu rugo ngo atazamusenyera, bimuviramo kureka ishuri ajya mu muhanda.

Ati: “Mama wanjye bamungejejeho aravuga ngo sinamurarira mu nzu arambwira ngo reba aho ujya kurara. Buri munsi yirirwaga ankubita ambuza kujya gukina n’abandi bana. Umunsi umwe aramfukamisha ndanga ndamubwira ngo ntiyakwirirwa ankubita kubera yirirwaga ankubita aravuga ngo aho kugira ngo mwicire kubaka [musenyere] yanyirukana, arangije aba arambwiye ngo ngende ngiye.”

Uyu mwana yari amaze ibyumweru bibiri atangiye mu mwaka wa Gatanu w’amashuri abanza.

Ati: “Umunsi wa mbere tugiye gukora ibizamini maze icyumweru cyose ntiga mwatse imyenda yanga kuyimpa. Ngo nzi aho nayijugunye kandi ariwe uyifite. Yaravuze ngo nzibeshye nongere kumugera impande. Akavuga ngo yankubita akanyica.”

Mbere yo kumuganiriza umunyamakuru yamwohereje koga kugira ngo arebe ko agira iwabo arabikora nubwo yavuze ko nyina yamubwiraga nabi.

Uyu mwana avuga ko abana n’undi mwana ahantu bakora ibiraha ku muhanda.

Ku mpamvu yatumye ava ku wamureraga [yita mukecuru] avuga ko intandaro ari amafaranga nyina yamutumye kwiba ngo ayamuzanire.

Ati: “Mama wanjye yari yavuze ngo muhe amafaranga nyamuhaye Mukecuru arabimenya. Abimenye aravuga ati reka anjyane kwa mama wanjye. Mama wanjye bamunshyiriye ahita avuga ngo sinarara mu nzu ye.”

Umubyeyi arasabira umwana kujyanwa mu Igororamuco

Mu kiganiro twagiranye n’Umubyeyi w’uwo mwana Duhuzumutima Divine, yahakanye ibyo umwana avuga.

Umunsi amupfukamisha yavuze ko yari yagiye ku ishuri ataha saa 21h00 abikora ari nk’igihano amuhaye ariko umwana ntiyabyemera ahita afata imyenda ye arigendera.

Ati “Uwo mwana ntamuntu wigeze amukura mu ishuri. Najye yarananiye yagiye kwiga rimwe avuye kwiga agera mu rugo saa tatu z’ijoro. Kwakundi umubyeyi aganiriza umwana ndamubaza nti ese wa mwana we ‘iki gihe ni ryari ndamubwira nti pfukama ndaje’. Nkibimubwira yayoye imyenda ye yari muri salon aragenda umwana ndamushaka ndamubura. Umwana yamaze iminsi ibiri atiga.”

Ngo amaze nk’ibyumweru bibiri nibwo yaje asaba amakayi n’imyenda ajye kwiga amubwira ko ajya kubizana aho yabisize.

Ati: “Ubu nanjye sinzi amaherezo y’uwo mwana. Ubanza na babandi bajyana abantu Iwawa batakibaho  ahari ngo bazamunjyanire bamungororere kuko twewe abantu twarananiwe ntabwo twamugorora ngo tumushobore.”

Icyo mu Mudugudu babivugaho

Umuyobozi w’umudugudu wa Kamahoro, Habiyambere Bahizi David yavuze ko ikibazo cy’uyu mwana bakizi ariko ko agiheruka Malayika Murinzi amushyikiriza umubyeyi we. Ibindi agiye kubikurikirana

Ati: “Uwo mwana ni umwana umaze gukura yageze ahantu atangira kunanira uwamureraga kubera imico itari myiza. Nyina yari afite n’undi mugabo yabanje no kwanga kumufata ariko birangira amwakiye. Ubwo bigaragare ko kumwakira no kumurera byamunaniye sinzi uko bimeze nyuma yuko bamumuhaye […] ubwo rero kugeza ubu reka nze kureba ibyo aribyo. Tubaze n’abo babyeyi be ingamba bafitiye uwo mwana.”

Inzego zitandukanye zirimo iza leta n’imiryango itari iya leta zihanganye no guca burundu ikibazo cy’abana bo mu muhanda binyuze mu kuwukuramo abawurimo no gukumira ko hagira abashya bawujyamo.

Impuzamiryango Iharanira uburenganzira bwa muntu (CLADHO) iherutse gutanga igitekerezo cyuko mu Mudugudu bajya bamenye umwana wawuvuyemo ajya mu muhanda bagakurikirana hakiri kare agasubizwa mu ishuri. Wavugaga ko bitumvikana ukuntu umwana yamara igihe ataba iwabo ntawuzi impamvu.

Ijamboryumwana.rw

Share

1 thought on “Gasabo: Umwana w’imyaka 12 ari kwinjira mu buzima bwo mu muhanda abamukikije barebera

  1. Mubyukuri,abana barimumuhañda ikibazo
    Nababyeyi bafite imyumvire idakwiye
    Beshi banakubwirako,itamubyaye atanaguhamagaye
    Ngumufashe.haringaruka kubana basibije muwaga tandatu ababyeyi banga kubasubiza kwishuri
    Ishuri bishura 975 ,ishuri riragaburira abana nonese
    Murumva ababyeyi badakwiye gukurikiranwa?

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *