Kicukiro: Abiga muri Don Bosco baganirijwe ku kwirinda ihohoterwa rishingiye ku gitsina

Amakuru Uburenganzira Bw' abana Uncategorized

Abanyeshuri biga mu Kigo cyigisha imyuga n’ubumenyingiro, Don Bosco Gatenga TSS, mu Karere ka Kicukiro, baganirijwe ku kwirinda ihohoterwa rishingiye ku gitsina n’icuruzwa ry’abantu ndetse hamwe n’abayobozi muri iryo shuri bishimira ibimaze kugerwaho mu kwimakaza ihame ry’uburinganire mu burezi harimo kuba umubare w’abakobwa wariyongereye.

Ni ibiganiro bahawe kuva ku wa 27 Ukuboza 2025 bijyanye n’minsi 16 y’ubukangurambaga bwo kurwanya ihohotera rishingiye ku gitsina n’icuruzwa ry’abantu bwatangijwe taliki 25 Ukuboza 2025 mu gihugu hose.

Niyonsenga Sapuna, wiga mu Ishami ry’amazi n’amazi yavuze ko impanuro bahawe zizabafasha kwirinda mu buzima bwabo bwa buri munsi, by’umwihariko igihe cyo kwimenyereza umwuga.

Yagize ati: ’’Muri iyi minsi 16 y’ubukangurambaga bwo kurwanya ihohoterwa, twaganirijwe ku ukwirinda ihohoterwa rishingiye ku gitsina ry’uburyo bwose kugirango hatazagira uduhohotera nko mu gihe cyo gukora imenyerezamwuga n’ahandi.”

Umukozi ushinzwe kwimakaza ihame ry’uburinganire n’ubwuzuzanye muri Don Bosco Gatenga TSS, Uzamureba Clementine, avuga ko basobanurira kenshi abanyeshuri kwirinda ubwabo no kurinda bagenzi babo ihohoterwa rishingiye ku gitsina iryo ari ryo ryose no gutsimbarara ku ndangagaciro za Gikristu.

Yagize ati: ’’Hano muri Don Bosco Gatenga TSS, kubufatanye n’abayobozi batandukanye bareberera uburezi, dusobanura kenshi ibijyanye no kwirinda ihohoterwa rishingiye ku gitsina iryo ariryo ryose, bityo abanyeshuri basobanukiwe neza uko bakwirinda Kandi bakanarinda abandi ihohotera iryo ari ryo ryose.”

Boniface Uwizerwa ushinzwe abarimu bigisha mu ishami ry’amashanyarazi avuga ko batojwe ibijyanye n’uburinganire n’ubwuzuzanye, ukwirinda ihohotera rishingiye ku gitsina n’icuruzwa ry’abantu nabo bakaba barabisobanuriye abanyeshuri bahorana umunsi ku wundi.

Yagize ati: ’’Abana bava mu miryango yabo bafite imyumvire yahoze mu muco nyarwanda wasigazaga inyuma umwana w’umukobwa mu mashuri y’imyuga n’ubumenyingiro ariko hano nk’uko twatojwe ku bijyanye n’uburinganire n’ubwuzuzanye, kwirinda ihohotera rishingiye ku gitsina n’icuruzwa ry’abantu natwe twabashije kubisobanurira abanyeshuri bacu, abakobwa n’abahungu duhorana nabo mu masomo ya buri munsi.”

Mukamana Jacqueline, ni umubyeyi utuye mu karere ka Kicukiro, umurenge wa Gikondo, akagali ka Kanserege avuga ko yishimira kuba muri Don Bosco Gatenga TSS, barinda abanyeshuri b’abakobwa ihohoterwa rishingiye ku gitsina.

Yagize ati: “Nishimiye cyane ko muri iki Kigo cya Don Bosco Gatenga TSS hari abakurikirana abana bakabafasha kwirinda ihohotera rishingiye ku gitsina ntihagire ugira ikibazo. Babigisha ubuzima bw’imyororokere, bakabigisha ubwuzuzanye umukobwa akumva ko ashoboye, ntiyitinye agakurikira amashami y’imyuga n’ubumenyingiro nk’uko n’abahungu bayiga kandi bagafatanya ntawe uhohotewe.”

Abakobwa biga muri Don Bosco bavuye ku 9 bagera kuri 210. Mu gihe cy’amasomo bafashwa mu bijyanye n’isuku n’isukura bahabwa Pads bifashisha igihe bari i mugongo.

NYIRANGARUYE Clementine

Share

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *