Nyamasheke: Umusore arakekwaho gusambanya mwishywa we w’imyaka itanu

Amakuru Ubutabera

Umusore w’imyaka 40 wo mu Karere ka Nyamasheke yatawe muri yombi akekwaho gusambanya umwana wa mushiki we, nyuma y’aho asanganywe n’uwo mwana mu cyumba yamukuyemo imyenda.

Byabereye mu Mudugudu wa Rujeberi, Akagari ka Higiro, Umurenge wa Karengera ku wa 3 Ukuboza 2025.

Saa Kumi z’Umugoroba ni bwo nyina w’umwana yatashye avuye mu kazi asanga musaza we yafashe umwana amujyana mu cyumba amukuramo imyenda, amubonye ahita asohoka yiruka, undi amwiruka inyuma ariko amurusha intambwe, aramucika.

Abaturage bahise bahurura bahamagara inzego z’ubuyobozi zikomeza gufatanya n’abaturage kumushakisha, afatirwa mu Bugarama aho yari yagiye kwihisha.

Umuyobozi wungirije w’Akarere ka Nyamasheke, ushinzwe Imibereho myiza y’Abaturage, Mukankusi Athanasie yavuze ko ibyo uyu musore yakoze ari agahomamunwa, asaba ababyeyi kurushaho kuba hafi y’abana babo.

Ati “Twumiwe. Ubutumwa duha abaturage cyane ababyeyi ni ukubibutsa ko nta muntu utahohotera umwana kabone isano yose baba bafitanye, bityo ko bakwiye kuba hafi y’abana no kubakurikirana kugira ngo bakumire ko bahura n’ihohoterwa”.

Umwana bikekwa ko yasambanyijwe abana na nyina na nyirarume, ndetse na sekuru w’uwo mwana.

Uwo mwana yahise yoherezwa ku Bitaro bya Bushenge kugira ngo yitabweho n’abaganga, na ho nyirarume nyuma yo gufatwa afungiye kuri RIB sitasiyo ya Bugarama mu gihe iperereza ku cyaha akekwaho rikomeje.

Share

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *