Guverineri w’Intara y’Amajyaruguru Mugabowagahunde Maurice yavuze ko mu gihe ababyeyi n’inzego zitandukanye bafatanya mu rugamba rwo kurwanya igwingira n’imirire mibi ntakabuza icyo kibazo cyaranduka burundu nkuko yabibonye mu ngendo amazemo iminsi agenzura iby’icyo kibazo muri iyo Ntara.
Yabigarutseho mu mpera z’Icyumweru gishize mu kiganiro n’abanyamakuru, cyibanze ku ishusho y’Intara y’Amajyaruguru harimo n’ibibazo bibangamiye imibereho myiza y’abana.
Ku kibazo kigaruka kenshi mu biganiro kuri iyo ngingo cy’uko iyi Ntara igaragaramo abana benshi bagwingiye kandi ifatwa nk’ikigega cy’Iguhugu cy’ibiribwa binyuranye, yavuze ko byabakebuye bagashyiraho ingamba zitandukanye.
Ati: “Dukurikije ubushakashatsi buherutse bwo mu kwezi kwa mbere uyu mwaka bwagaragaje ko Intara y’Amajyaruguru turi ku gipimo cya 25% mu kugira abana bagwingiye, byaradukebuye dushyiraho ingamba zitandukanye kugira ngo natwe twisuzume turebe.”
Yakomeje agira ati: “Iyo dukurikiranye imibare twari twatangiranye uyu mwaka yaragabanutse bitewe n’ingamba zafashwe harimo guhurira mu isibo n’ibindi byaduhaye amakuru nyayo turenga ibyo twakoraga byo kuvuga imibare ngo dufite abana aba n’aba bagwingiye tujya mubyo kumenya amazina, ababyeyi babo aho baherereye ndetse n’ingorane zihari zituma aba bana baguma mu mirire mibi.”
Yashimye uruhare inzego zitandukanye zirimo kubigiramo kugira ngo Intara y’Amajyaruguru ihindura ishusho ifite ku bijyanye n’igwingira n’imirire mibi.
Ati: “Inzego zose ziyemeje kudufasha, nk’Inama y’Igihugu y’abagore yashyizeho uburyo budasanzwe bwitwa ‘kurwanya imirire mibi mbigizemo uruhare’ aho bakora ubukangurambaga ariko bagasanga n’abana aho bari bakaganira ku by’ingenzi bamenya mu kurwanya imirire mibi, ibi nabyo tubona bitanga umusaruro.”
Ubushakashatsi buherutse bwakozwe n’Ikigo cy’Igihugu cy’Ubuzima (RBC) bugaragaza ko Intara y’Amajyaruguru iri ku mwanya wa kabiri mu Gihugu mu kugira abana bagwingiye ku gipimo cya 23,3%.
Akarere ka Burera niko kaza imbere muri iyi Ntara aho abana 29,4% bagwingiye.

