Ba ‘influencers’ bahuguwe ku kurwanya ihohoterwa rikorerwa abana

Amakuru Ijwi ry' Abana

Minisiteri y’Uburinganire n’Iterambere ry’Umuryango (Migeprof) yahuguye urubyiruko n’abakurikirwa n’abantu benshi ku mbuga nkoranyamabaga ‘influencers’ ku kurwanya ihohoterwa rishingiye ku gitsina, gusambanya abana n’icuruzwa ry’abantu.

Ni kimwe mu bikorwa biri muri gahunda y’iminsi 16 yo kurwanya ihohotera rishingiye ku gitsina, cyateguwe na MIGEPROF, Ikigo gishinzwe iyubahirizwa ry’ihame ry’uburinganire n’ubwuzuzanye (GMO), Umujyi wa Kigali n’Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku Bagore mu Rwanda (UN Women).

Urubyiruko n’abakurikiranwa na benshi ku mbuga nkoranyambaga bahuguwe ku ruhare rwabo ku kurwanya iryo hohotera, gusambanya abana n’icuruzwa ry’abantu mu butumwa basangiza ababakurikira cyangwa ubwo batangaho ibitekerezo.

Umunyamabanga Uhoraho muri Migeprof Mireille Batamuliza yasobanuriye abitabiriye icyo gikorwa ihohotera rishingiye ku gitsina, ababwira ko “ryangiza imitekerereze n’ubuzima bw’uwarikorewe, rikadindiza iterambere ry’umuryango n’Igihugu, abasaba kongera imbaraga mu kurirwanya.”

Ubukangurambaga bwo kurwanya ihohoterwa rishingiye ku gitsina no kurwanya icuruzwa ry’abantu bw’uyu mwaka bwatangiye ku wa 25 Ugushyingo 2025.

Ubu bukangurambaga bw’iminsi 16 bwo kurwanya Ihohotera rishingiye ku gitsina n’icyumweru cyahariwe kwimakaza ihame ry’uburinganire gifite Insanganyamatsiko igira iti: “Twubake Umuryango uzira Ihohotera.”

Igikorwa nk’iki ku rwego rw’Isi cyatangiye mu 1991 bigizwemo uruhare n’impirimbanyi z’uburenganzira bwa muntu. Mu Rwanda bwatangiye mu 2017.

Share

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *