Huye: Abana basabye ubuyobozi gukebura abadohotse ku muco wo gukaraba intoki

Abana bo mu Murenge wa Mbazi wo mu Karere ka Huye basabye ubuyobozi bw’Akarere ko ku mihanda n’ahahurira abantu benshi hashyirwa ahajugunywa imyanda (Poubelle) ndetse abaturage bakibutswa gusubira ku muco wo gukaraba intoki kenshi n’amazi meza n’isabune. Babigarutseho nyuma y’amahugurwa yahuje abagize Komite z’abana mu Tugari 12 tugize Umurenge wa Mbazi n’uwa Simbi yo mu […]

Continue Reading

REB yashyize umucyo ku kibazo cy’abayobozi b’amashuri bavuze ko barenganyijwe n’Uturere bakoreragamo

Nyuma yuko hakozwe isuzuma ryasize abayobozi b’ibigo by’amashuri 890 bo hirya no hino mu Gihugu bahagaritswe mu nshingano zabo, abantu bagacika ururondogoro bavuga ko bamwe mu bahagaritswe barenganyijwe n’Uturere twashakaga kubikiza, REB yasobanuye byimbitse uko isuzuma ryagenze n’ibyarebweho. Umuyobozi Ushinzwe Iterambere ry’Imicungire y’Abarimu muri REB, Mugenzi Leon, yavuze ko hari gukurikiranwa ibibazo by’abayobozi b’ibigo by’amashuri […]

Continue Reading

Ngororero: Hari abana babeshejweho n’ifunguro ryo ku ishuri gusa

Abana bahagarariye abandi mu Mirenge y’Akarere ka Ngororero bavuze ko hari bagenzi babo batarya nijoro mu miryango yabo, aho urase ifunguro rya saa Sita ku ishuri aba azongera kurya ku munsi ukurikiyeho. Ni kimwe mu bibazo bibangamiye imibereho myiza y’abana, abahagarariye abandi bagarutseho mu mahugurwa ku ruhare rwabo mu kurwanya imirire mibi n’igwingira, banatangiyemo ibyo […]

Continue Reading

Nyagatare: Ababyeyi barashima ko haciwe amacumbi yashoraga abana mu ngeso mbi

Abarerera mu Kigo cya G.S Nyagatare giherereye mu Murenge wa Nyagatare, bashima ko cyahisemo guca burundu kwiga mu burezi bw’ibanze bw’imyaka 9 na 12 abanyeshuri bicumbikiye, nyuma yo kubona ko kwicumbikira byateraga akajagari n’uburara mu bana. Ababyeyi bavuga ko ubwo hatangizwaga uburezi bw’ibanze bw’imyaka 9 na 12 kuri iryo shuri, hari bamwe mu bana bahitagamo […]

Continue Reading

Nyagatare: Abaturage basabwe kurwanya ihohoterwa rishingiye ku gitsina n’icuruzwa ry’abantu

Visi Perezida w’Umutwe w’Abadepite mu nteko Ishinga Amategeko y’u Rwanda, Beline Uwineza, yasabye ababyeyi bo mu Karere ka Nyagatare kugira umuco wo gutanga amakuru kuri buri wese ushobora gushukashuka umwana agamije kumucuruza cyangwa kumusambanya, abasaba kurushaho guhanga amaso no kurinda uburenganzira bw’abana babo. Ibi yabigarutseho ubwo yifatanyaga n’abaturage b’Akarere ka Nyagatare, Umurenge wa Karama, Akagari […]

Continue Reading

Rusizi: Umwana yagiye mu mahugurwa bamuhaye itike  ayigura inkoko

Umwana witwa Micomyiza Fabiola, wiga mu mwaka wa Gatandatu kuri EP Bwiza mu Karere ka Rusizi yagiye mu mahugurwa yo kurwanya imirire mibi n’igwingira, amafaranga y’urugendo (itike) bamuhaye yiyemeza kuyagura inkoko. Uyu mwana yabwiye ijamboryumwana.rw ko yahawe itike ya 25,000 Frw yakora imibare akumva hari icyo yakora ngo agire uruhare mu kugabanya imibare y’abana bagwingiye […]

Continue Reading

Musanze: Umuryangoremezo wahaye abana Noheli (Amafoto)

Umuryangoremezo witiriwe Mutagatifu Yozefu, uherereye muri Paruwasi ya Ruhengeri wifatanyije n’abana bawubarizwamo ndetse n’abawuturiye kwizihiza umunsi mukuru wa Noheli, bahabwa ubutumwa bwo kurangwa n’ubuvandimwe. Ni igikorwa cyabaye ku Gicamunsi cyo kuri uyu wa 26 Ukuboza 2025. Cyaranzwe n’ibyishimo n’umunezero mu bacyitabiriye; barimo abana n’ababyeyi babo, Abakristu basengera muri uwo muryango remezo ndetse n’abaturanyi baturutse mu […]

Continue Reading

Nyagatare: Abana bagaragaje ibibangamira isuku mu Ngo no mu Mashuri

Abana bahagarariye abandi bo mu Karere ka Nyagatare bagaragaje ko ibikorwa by’isuku n’isukura, iwabo mu Ngo no mu Mashuri bigaho, bibangamiwe no kutagira amazi meza. Abana babigarutseho mu nama yahuje abagize Komite z’abana mu Karere ka Nyagatare no mu Mirenge yose n’Ubuyobozi bwako. Ni igikorwa cyateguwe n’Impuzamiryango iharanira uburenganzira bwa muntu (Cladho) na World Vision […]

Continue Reading

Rusizi: Abana batabarije bagenzi babo biga bicaye ku bijerekani byashaje

Abana bahagarariye abandi mu Mirenge igize Akarere ka Rusizi basabye ubuyobozi bw’ako Karere ko mu bikorwa byihutirwa gafite mu igenamigambi, kakongeramo ikibazo cy’abana bo mu Kigo cy’Ishuri cya Nyantomvu kidafite intebe zihagije kuburyo hari abizanira ibijerekani byashaje byo kwicaraho. Abana babigarutseho mu nama yahuje abagize Komite z’abana mu Mirenge yose y’ako Karere n’Ubuyobozi bwako Ni […]

Continue Reading

Ineza Foundation yifatanyije n’abana kwizihiza Noheli (AMAFOTO)

Umuryango uteza imbere umuco wo gusoma mu Banyarwanda by’umwihariko mu bakiri bato, Ineza Foundation wifatanyije n’abana b’ingeri zinyuranye kwizihiza umunsi mukuru wa Noheli. Abitabiriye ibyo birori byabereye ahari ibikorwa bya Ineza Foundation i Shyorongi mu Karere ka Rulindo, biganjemo abiga mu mashuri atandukanye hirya no hino mu gihugu bakunda kujya gusomera mu isomero ryaho mu […]

Continue Reading