Ikipe y’Igihugu y’u Rwanda y’Abatarengeje imyaka 17 yatsinzwe n’iya Somalia ibitego 3-0, ibura itike yo kurenga amatsinda ya CECAFA U17, dore ko nta nota na rimwe irabona.
Ni umukino wabereye ku kibuga cya Abebe Bikila Stadium kiri mu Mujyi wa Addis Ababa, hakomeje kubera imikino ihuza ibihugu byo muri Afurika y’Iburasirazuba n’iyo Hagati mu batarengeje imyaka 17.
Amavubi U17 yatangiye uyu mukino nta nota na rimwe, asabwa gutsinda kugira ngo abe yagira amahirwe yo kujya mu mibare iyafasha gukomeza mu Itsinda A, gusa Somalia yo ikaba yari ifite amahirwe kuko yari ifite amanota atatu yo kugenderaho.
Igice cya mbere amakipe yombi yagerageje kwitwara neza no kwirinda ko hari iyakwinjizwa igitego hakiri kare, ariko mu cya kabiri Somalia yongera imbaraga aho iz’u Rwanda zari zashize.
Ku munota wa 58 w’umukino, Mohamud Osman yazamukanye umupira aturutse mu kibuga hagati, anyura muri ba myugariro b’u Rwanda, ashyiramo igitego cya mbere.
Umutoza Mukuru w’u Rwanda, Habimana Sosthène, yahise ashyira mu kibuga Bagabo Enzo na Gisubizo Patrick, akuramo Mugunga Daniel na Ntwari Sharif.
Ibi ntibyabujije Somalia gukomeza kurusha u Rwanda, ndetse ku munota wa 84 Mohamud Osman ashyiramo icya kabiri, cyakurikiwe n’icya Abdiqafar Abdullahi cya gatatu cyinjiye ku munota wa 85.
U Rwanda rusigaje umukino umwe uzaruhuza na Sudani y’Epfo, rwahise rukomeza kubura inota na rimwe muri iri rushanwa, aho ari urwa nyuma mu Itsinda A riyobowe na Ethiopia ifite amanota arindwi.
