Ab’inararibonye mu mupira w’amaguru barimo Nikita Gicanda uyobora Komisiyo Ishinzwe Iterambere rya Ruhago muri FERWAFA, Nibagwire Sifa Gloria wakiniye Amavubi y’Abagore na Umutoni Géraldine na we wakinnye mu Mavubi ubu akaba ari umutoza wabigize umwuga, basuye ndetse baganiriza abangavu bari munsi y’imyaka 15 bo mu Marerero 4 y’umupira w’amaguru mu Ntara y’Iburasirazuba.
Abana b’abakobwa bo mu Karere ka Nyagatare, bibukijwe ko umupira w’amaguru wahindura ubuzima bwabo n’ubw’imiryango yabo, basabwa kuwukunda ariko bakanakurikira amasomo yo mu ishuri neza kuko atari umwuga ujyamo abananiwe ibindi cyangwa abananiranye.
Ni igikorwa cyabaye kuri uyu wa Gatandatu, tariki ya 22 Ugushyingo, mu Karere ka Nyagatare kuri Stade ya Nyagatare.
FERWAFA yatangaje ko abangavu bagera kuri 98 baturutse mu marerero ya Mimuri Generation, Happy Boys & Girls, Katabagemu FTC na Warriors Sports Center ari bo bahuriye kuri iyi stade muri gahunda yo kubashishikariza no kubakundisha umupira w’amaguru.
Iyi gahunda yiswe ‘FIFA Women’s Football Compaign’, isanzwe iterwa inkunga n’Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru ku Isi, FIFA biciye mu Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru mu Rwanda, FERWAFA, mu gice kireberera Iterambere ry’Umupira w’Amaguru w’Abagore muri iri shyirahamwe.
Bamwe mu bahaye ubutumwa bushishikariza aba bangavu gukunda umupira w’amaguru, harimo Nikita Gicanda uyobora Komisiyo Ishinzwe Iterambere rya Ruhago muri FERWAFA, Nibagwire Sifa Gloria wakiniye Amavubi y’Abagore na Umutoni Géraldine wabaye umukinnyi mu makipe arimo APR WFC n’ikipe y’Igihugu y’Abagore ubu akaba asanzwe ari umutoza wabigize umwuga.
Aba bangavu bo mu Karere ka Nyagatare, bibukijwe ko ruhago baramutse bayikinnye kinyamwuga, yahindura ubuzima bwabo n’ubw’imiryango yabo.
Bibukijwe ko umupira w’amaguru udakinwa n’abana bananiranye kandi atari umukino waremewe gusa igitsina gabo ko n’abakobwa bafite ubushobozi bwo kuwukina kandi neza.
Nyuma yo gukina mu gisa n’akarushanwa kahuje amarerero yose uko ari ane, abana bahawe imipira yo gukina banambikwa imidari.

