Musanze: Umwana w’imyaka 12 yasanzwe mu Cyumba araramo yapfuye bikekwa ko yiyahuye

Amakuru Ubuzima Uncategorized

Ishimwe Kevin w’imyaka 12 y’amavuko wabanaga n’ababyeyi be Shoferi Benjamin na Nyirambonigaba Clementine mu Kagali ka Bukinanyana, Umurenge wa Cyuve, Akarere ka Musanze, yasanzwe mu cyumba yararagamo aziritse Supernet mu Ijosi bikekwa ko yiyahuye.

Iyi nkuru yamenyekanye kuri uyu wa Gatandatu taliki ya 22 Ugushyingo 2025 mu masaha ya Mugitondo.

Uyu mwana yari yaramukiye mu Rugo n’abandi bana bavukana ameze neza kuko atari arwaye bareba ibitente kuri telefoni.

Ababyeyi be baje kumutuma ku muturanyi, aragenda ahita agaruka, akivayo yahise asubira mu buriri mu cyumba cye asiga abandi bana hanze.

Nyina, warimo afatisha imbabura byamunaniye yaje gutuma undi mwana kureba Kevin ngo aze amufashe umwana yinjiye mu cyumba asanga Kevin yicaye neza ku gitanda ariko supaneti imuziritse mu ijosi amuhamagaye ntiyitaba, amunyeganyeje abona ntanyeganyega niko guhita ajya kubwira ababyeyi be.

Bahise batungurwa bibaza icyo umwana wabo yabaye kandi bahoranye ari muzima ntanundi muntu waturutse hanze ngo yinjire mu nzu.

Niko guhita bafata umwana bamujyana ku Kigo nderabuzima cya Muhoza bahita bababwira ko umwana yamaze gushiramo umwuka.

Ukurikije ibyo abaturanyi b’uyu muryango bavugaga n’ibyo Umunyamakuru yiboneye biragoye kwemeza ko uyu mwana yiyahuye kuko wabonaga supaneti imanitse neza nkuko bisanzwe.

Byongeye kandi akagozi kari gafashe kuri supaneti kari gato cyane kuburyo umuntu agafasheho n’imbaraga kahita gacika aribyo byabereye abantu amayobera kucyishe uyu mwana.

Ubwo twavaga muri uru rugo hari hategerejwe Inzego z’umutekano na RIB kugira ngo hakorwe iperereza ryimbitse ku rupfu rw’uyu mwana.

Andi makuru twamenye ni uko uyu muryango wari ubanye mu mahoro utarangwamo amakimbirane.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Cyuve Karima Augustin mu kiganiro kigufi yahaye ijamboryumwana.rw yavuze ko amakuru bayamenye ko hari umwana bikekwa ko yiyahuye bayahawe n’ababyeyi be.

Ati :”Ababyeyi niyo makuru baduhaye, kugeza ubu Inzego z’umutekano ku bufatanye na RIB baracyakora iperereza, nihagira ikimenyekana ku cyamwishe turabibatangariza.”

Share

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *