Imiryango yita ku burenganzira bw’abana irashinja ikigo cyo mu Busuwisi, Nestlé, gikomeye mu bucuruzi bw’ibiribwa, kunyuranya n’amabwiriza mpuzamahanga agenga imirire, kigurisha ibiryo by’abana birimo isukari nyinshi ku masoko ya Afurika.
Muri raporo yasohowe n’Umuryango ‘Public Eye’, ku wa 18 Ugushyingo 2025, igaragaza ibipimo byafashwe ku bicuruzwa bya ‘Cerelac’. Ivuga ko hejuru ya 90% by’ibipimo byafashwe byagaragaje ko harimo isukari nyinshi. Mu gihe ‘Cerelac’ zigurishwa mu Busuwisi, u Budage, n’u Bwongereza nta sukari nk’iyo ishyirwamo.
Ni ubushakashatsi bwakozwe ku bufatanye n’imiryango itegamiye kuri leta muri Afurika, aho haguzwe hafi ibicuruzwa 100 mu bihugu 20, ibyo bicuruzwa byoherezwa mu kigo cy’ubushakashatsi cya (Inovalys) giherereye mu Bufaransa.
Iyi raporo yasohotse nyuma y’urwandiko rwoherejwe n’Umuryango Mpuzamahanga wita ku biribwa bihabwa abana (IBFAN), ndetse n’imiryango itari iya leta 19 iva mu bihugu 13 bya Afurika. Aho baburiraga Umuyobozi Mukuru wa Nestlé, Philipp Navratil, bavuga ko abana bose bafite uburenganzira bungana bwo kubona imirire myiza hatitawe ku gihugu bavukamo cyangwa ibara ry’uruhu rwabo.
Muri Werurwe, Ikigo cya Amerika gishinzwe kurwanya indwara (CDC) cyavuze ko abana bato batagomba guhabwa isukari nyinshi, cyagize kiti “imfashabere igomba kuba igizwe n’intungamubiri kandi ntigomba kugira ‘calories’ ziturutse ku isukari yongerewemo.”
Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku Buzima (OMS) na ryo ryasabye ibihugu kugabanya ikoreshwa ry’isukari, hashingiwe ku ngaruka mbi zishobora guterwa no kuyirya, zirimo ibibazo by’umubyibuho ukabije ndetse binatera ibyago byinshi byo kurwara indwara zitandura nka diabètes n’izindi.
Nestlé yagiye ihakana ibyo birego ishinjwa, ivuga ko ibiryo by’abana bya ‘Cerelac’ bigurishwa muri Afurika bitongerwamo isukari, byujuje ibisabwa ndetse byongerwamo intungamubiri mu rwego rwo kurwanya imirire mibi.
Nestlé yongeyeho ko ibicuruzwa bitongewemo isukari biboneka ku kigero cya 97% by’amasoko yayo, ndetse ko ifite gahunda yo kugera ku 100% mu mpera z’umwaka wa 2025.
