Ubuyobozi bw’Ibitaro bya Nyanza buratangaza ko mu 2024-2025 bakiriye impinja zigera kuri 510 zavutse zitagejeje igihe n’ibilo byabo ari bike, barakurikirwa none ubu bameze neza.
Byagarutsweho ku wa 17 Ugushyingo 2025, ubwo hizihizwaga Umunsi Mpuzamahanga wahariwe Kwita ku Bana Bavutse Igihe Kitageze.
Uyu munsi wizihizwa mu ntumbero yo kwita kuri ubu buvuzi bwihariye bw’abana baba bavutse igihe kitageze, kugira ngo bitabweho byimbitse kuko iyo bakurikiranwe neza bakura nta kibazo bagize.
Umuforomokazi uvura impinja mu bitaro bya Nyanza, Murekatete Claudine yavuze ko abana bavuka batyo ari ababa bavutse munsi y’ibyumweru 37.
Yavuze ko iyo abo bana bavutse bagafashwa gukura baba abana basanzwe,bazima, bakora imirimo nk’abandi basanzwe.
Ati “Ku munsi nk’uyu tuba twifuza kwereka no kumenyesha ababyeyi ko nubwo babyara abana batagejeje igihe, nta byacitse, ahubwo ari abana nk’abandi, bavurwa bagataha, ndetse dufite n’ingero nyinshi z’abana bavutse muri ubu buryo bavuyemo abantu bakomeye.”
Niyonambaje Esther wo mu Murenge wa Nyagisozi, mu Karere ka Huye, ufite umwana wavukiye amezi atandatu apima amagarama 800, avuga ko amaze amezi atatu mu Bitaro bya Byanza, aho yakurikiranywe kugeza umwana we yujuje ikilo n’amagarama arenga 800, agasezererwa amahoro.
Niyonambaza asobanura ko yabanje kwiheba kuko yabonaga ko bitazashoboka ko umwana we yabaho.
Ati “Barokoye ubuzima bw’umwana wanjye, none ubu agize ibilo birindwi, k’umwaka n’ukwezi kumwe, kandi icyizere kiracyahari.”
Ni ubuhamya asangiye na Uwamariya Yvonne, wo mu Karere ka Huye, Umurenge wa Rwaniro, na we ufite umwana wavukanye ibibazo, akitabwaho akaba ameze neza.
Uyu mubyeyi agira inama abandi kujya bagana kwa muganga, aho gukeka ko abaturanyi babaroze, kuko iyo bageze ku ivuriro bafashwa bagakura neza.
Umuganga w’inzobere mu kuvura abana mu bitaro bya Nyanza, Dr. Rutagumba Dieudonné, avuga ko abana bavuka muri ubu buryo abenshi baba bafite ibibazo birimo iby’ubuhumekero kuko ingingo zabo ziba zitarakomera.
Baba bafite kandi ibibazo cy’ubukonje n’iby’imirire, aho bisaba kubagaburira mu buryo bwihariye rimwe na rimwe hanifashishijwe sonde (icishwamo amashereka kuko aba atabasha konka mu buryo busanzwe).
Bagaragaza kandi ibibazo by’amaso; bakanakenera guhabwa imiti ku bavukanye ‘inféctions’, ari na yo mpamvu ababyeyi baba kubabwa kubazana kwa muganga ngo bakurikiranirwe ahari ubushobozi.
Umuyobozi Mukuru w’Ibitaro bya Nyanza Dr. Mfitumukiza Jérome, ahihwitura imiryango ikiri mu buyobe, bagaha akato abana bavutse igihe kitageze, agasaba ko bakwiriye kuberekeza kwa muganga bakitabwaho kuko nabo ari icyizere cy’ejo hazaza kandi ubuzima buba bushoboka.
Umunsi Mpuzamahanga wahariwe Kwita ku Bana Bavutse Igihe Kitageze watangiye mu mwaka wa 2008.
Amateka agaragaza hari bamwe mu bantu b’ibyamamare bavutse igihe kitageze kandi bakavamo ab’ingirakamaro; barimo Umuhanga mu Bugenge, Isaac Newton n’abandi.
