Umubyeyi umwe muri batanu ahura n’iki kibazo

Amakuru Mu Mahanga Ubuzima

Mu gihe umubyeyi witwa Rebecca Middleton yasamaga, ntiyatekerezaga ko ashobora kuzagera igihe akagenda mu kagare k’abafite ubumuga nkuko byamugendekeye mu mezi atatu mbere yo kubyara.

Uyu mubyeyi avuga ko yagize igihembwe cya mbere cyo gutwita kigoye, ahangana n’isesemi n’imbaraga nke, ndetse atangira kugira uburibwe mu nda mu gihe inda yari ifite amezi ane.

Ati: “Sinabashaga kugenda, nahoraga mfite ibibazo by’uburibwe mu mugongo ahagana hepfo. Ariko ntabwo byari bikomeye cyane, nuko byiyongeraga vuba”.

Nyuma yo gukomeza gutaka ububabare, yoherejwe kwa muganga w’imyitozo ngororamubiri, nyuma y’igihe basanga afite uburwayi bukabije bwo kubabara mu mitsi y’imbere mu nda (Pelvic Girdle Pain: PGP).

Ni uburwayi buzwi kandi nko kudakora neza kw’imitsi y’imbere mu nda (Symphysis Pubic Dysfunction: SPD).

Ni ikibazo abagore batwite bakunze kugira ndetse nibura umugore umwe muri batanu banyura muri ubwo bubabare ku rugero runaka nkuko BBC yabyanditse.

Nyuma yo kubyara, uburibwe bwa Rebecca bwaragabanutse, gusa akomeza guhangana n’utubazo duto nko kugenda, guterura umwana we no kumucunga mu kagare k’abana.

Ati: “Nagize ubumuga amezi arindwi yose binsaba ko mba mfite umuntu wo kumfasha buri gihe. Sinashoboraga gukora ibyo umuntu akora mu kwita ku mwana, byari ibihe bigoye.”

Inzobere zivuga ko uburwayi bwa PDP buvurwa bugakira iyo umubyeyi yitaweho uko bikwiye hakiri kare.

Bisaba ko umuganga uzuzuma abagore batwite amwohereza muri serivisi y’ubugororangingo akimara kubona ibimenyetso by’icyo kibazo.

Dr Nighat Arif, inzobere mu buzima bw’abagore, avuga ko kumenya byinshi kuri iki kibazo no kugisuzuma hakiri kare byafasha kwirinda ko abarwayi nka Rebecca bagera aho bakeneye amagare y’abafite ubumuga cyangwa kugendera ku kabando.

Ati: “Iyo hatabayeho kumenya kare hashingiye ku gusobanukirwa neza umubiri w’umugore, dusiga bamwe muri aba bagore bafite ingaruka ubuzima bwabo bwose”.

Indi nzobere mu by’ubuvuzi bw’abagore, Dr Christine Ekechi, avuga ko kubura ubushakashatsi kuri iki kibazo bituma kitaramenyekana neza kandi ntikivurwe uko bikwiye, cyane cyane nyuma yo kubyara.

Ati: “Ntitubabona kenshi keretse iyo basubiye kwa muganga wita ku buzima bw’abagore bagaragaza ububabare. Bityo ntidufite ubumenyi buhagije ku mubare w’abagore bagira ububabare bukomeza nyuma yo kubyara kandi bwatangiriye mu gihe batwite.”

Inda ya kabiri ya Rebecca ntabwo yamugoye kuko yari azi ko afite ibyago byo kongera kugira PGP asaba gukurikiranwa hakiri kare.

Byatumye akira burundu nyuma gato y’amezi abiri abyaye ugereranyije n’imyaka ibiri ku mwana we wa mbere.

Share

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *