Bigira ubukana cyane ku bana bari munsi y’imyaka 5-Minisitiri Dr. Nsanzimana yatanze umuburo

Amakuru Ubuzima Uncategorized

Minisitiri w’Ubuzima Dr Nsanzimana Sabin yavuze ko abana bari munsi y’imyaka itanu bazahazwa cyane n’ibicurane byadutse muri iki gihe cy’imvura n’ubukonje kurusha abantu bakuru bityo ko umubyeyi akwiye kwihutira kuvuza umwana igihe garagaje ibimenyetso.

Ni ubutumwa atanze nyuma y’ubwo Minisiteri y’Ubuzima (MINISANTE) yatanze isaba Abaturarwanda muri rusange kwitwararika indwara y’ibicurane, bakaza ingamba zo kwirinda.

Mu butumwa yanyujije kuri X, Minisitiri Dr. Sabin Nsanzimana, yagize ati “Bigira ubukana iyo virusi (influenza) ihahuriye na bagiteri, cyane ku bana bari munsi y’imyaka itanu. Irinde, urinde n’abandi ibicurane.

Yanavuze ko umwana urwaye agomba kubanza akitabwaho agakira mbere yuko ajya mu bandi hirindwa ko yabanduza.

Ati: “Ihutire kuvuza umwana urwaye. Umwana urwaye ntakwiye kujya kwiga atarakira, kuko yakwanduza abandi.”

Ubu bwoko bw’ibicurane bwa Influenza A buterwa na virusi yitwa Influenza, abo ikunda kwibasira ni abana bari munsi y’imyaka itanu, abagore batwite ndetse n’abantu bashaje bafite intege nke.

Ibimenyetso by’iyi ndwara ni kugira umuriro mwinshi, guhumeka bigoranye, kubabara mu gituza no gukorora bitagabanyuka.

Indwara y’ibicurane yiyongera cyane bihe by’ubukonje ugereranyije n’ibindi bihe.

Ibipimo bigaragaza ko virusi itera ibicurane yo mu bwoko bwa Influenza A, ari yo yiganje ndetse nta bundi bwoko bushya bwagaragaye mu Rwanda.

Imibare ya MINISANTE igaragaza ko kuva mu 2022 kugeza mu ntangiriro za 2025, abasanganywe Virusi ya Influenza A mu gihugu hose banganaga na 6.6%.

Iyi mibare igaragaza ko mu 2023 iyi ndwara yiganje cyane hagati ya Werurwe na Kamena kurusha andi mezi yose.

Mu 2024 yiganza cyane hagati ya Mutarama na Gashyantare, yongera kwiganza cyane muri Gashyantare n’Ugushyingo.

Ni mu gihe mu 2024 yagaragaye cyane hagati ya Werurwe, Gicurasi na Ukwakira kurusha andi mezi yose y’uwo mwaka.

Minisiteri y’Ubuzima itanga inama ko abantu bakwiriye kwirinda cyane muri ibi bihe basubira ku muco wo gukaraba intoki kenshi gashoboka, kwirinda kwegerana n’abandi ndetse no kugana muganga mu gihe ugaragaje ibimenyetso.

Share

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *