Ikipe y’Igihugu y’u Rwanda, Amavubi y’abatarengeje imyaka 17 yatangiye CECAFA U17 itsindwa na Ethiopia yakiriye iri rushanwa ibitego 2-0.
Wari umukino wayo wa mbere mu Itsinda A wakiniwe ku kibuga cya Abebe Bikila Stadium kiri mu Mujyi wa Addis Ababa kuri uyu wa Gatandatu, tariki ya 15 Ugushyingo 2025.
Ni irushanwa ry’ibihugu byo muri Afurika y’Iburasirazuba n’iyo Hagati mu batarengeje imyaka 17.
Umukino wa Mbere w’Ikipe y’u Rwanda ntabwo wayihiriye kuko yatsinzwe igitego cya mbere ku munota wa 30 gishyizwemo na Dawit Kasaw nyuma y’akazi gakomeye kakozwe na Huzeyfa Shafi wari umaze kunyura mu bwugarizi bw’u Rwanda.
Ikipe y’u Rwanda yahuzagurikaga ubona ko bigaragara ko itari guhuza umukino, yatsinzwe igitego cya kabiri nyuma y’iminota itanu gusa, cyinjijwe na Huzeyfa Shafi.
U Rwanda ruzasubira mu kibuga ku wa Gatanu, tariki ya 21 Ugushyingo 2025, ubwo ruzaba rukina na Kenya mu mukino wa kabiri mu Itsinda A.
Amakipe atatu azitwara neza muri CECAFA U17 azahita abona itike yo gukina Igikombe cya Afurika cy’Abatarengeje imyaka 17 kizabera muri Maroc.
