Burera: Yishe Umugore babyaranye 7 amukase ijosi

Amakuru Ubutabera Ubuzima

Inzego z’umutekano mu Karere ka Burera zirimo gushakisha umugabo witwa Nsengiyumva Donath ukekwaho kwica umugore we babyaranye karindwi amukase ijosi bitewe n’amakimbirane bari basanganwe.

Ibi byaberege mu Mudugudu wa Kinoni, Akagali ka Gafuka ho mu Murenge wa Kinoni kuri uyu wa Kane taliki ya 13 Ugushyingo 2025.

Aba bombi bari barashakanye mu buryo bwemewe n’amategeko ariko bari bamaze igihe babana mu makimbirane ashingiye ku mitungo.

Bari banafite urubanza rushingiye ku mitungo rwari kuzaburanishwa kuwa Gatanu taliki ya 14 Ugushyingo 2025.

Bitewe n’amakimbirane uyu muryango umaranye iminsi umugore yari yarahukaniye ku mwana we baturanye ariho umugabo we yamusanze kuri uyu wa Kane, asanga ari kumwe n’umukazana we barimo guhungura ibigori umugabo atangira kubatonganya no gukubita umugore we.

Umukazana we yamusabye kugabanya amahane akamuha mafaranaga akajya gusoma agacupa umugabo akomeza gukubita umugore we avuga ngo “ntawankoraho ndi ku muhungu wanjye”.

Umukazana we yahise asohoka ajya gutabaza mu baturanyi be ngo agarutse asanga umugabo yamaze kwica umugore we amukase ijosi akoresheje umuhoro.

Abantu bahise batabaza inzego z’ibanze ndetse n’izumutekano basanga uyu mugabo uri mu kigero cy’imyaka 55 yamaze gutoroka.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Kinoni, Kwizera Emmanuel, aganira n’ijamboryumwama.rw yemeje aya makuru.

Ati:”Nibyo koko umugabo witwa Nsengiyumva Donath yishe umugore we witwa Mukankubana Margueritte amukase ijosi aho yakoresheje umuhoro aho yari umusanze ku muhungu wabo kuko ariho yari yarahukaniye, gusa uyu muryango wari usanzwe ubanye mu makimbirane ashingiye ku mitungo dore ko n’ejo bari bafitanye urubanza mu rukiko, ariko uyu mugabo yamaze gutoroka turacyarimo ku mushakisha dufatanyije n’inzego z’umutekano.”

Umurambo w’uyu mubyeyi wajyanywe ku bitaro bikuru bya Ruhengeri kugira ngo ukorerwe isuzumwa, naho uyu mugabo wagize abana be imfubyi aracyarimo gushakishwa n’inzego z’umutekano.

Abaturage bababajwe n’urupfu rwa Nyakwigendera rwatunguranye
Share

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *