Umwana wagiye mu buzima bwo mu muhanda ashutswe yabuze itike imusubiza iwabo

Amakuru Ubuzima Uncategorized

Umwana w’imyaka 15 uvuka mu Karere ka Nyagatare mu Ntara y’Iburasirazuba arasaba abandi bana gutinya ubuzima bwo mu muhanda nyuma yuko awuzanywemo abeshywe na mugenzi we ko ubamo ubuzima bworoshye ubu akaba yarabuze itike ngo yisuburire iwabo.

Uyu mwana w’umuhungu ubona ko atararamba muri ubwo buzima yabwiye IJAMBORYUMWANA ko amaze iminsi mike mu Mujyi wa Kigali.

Yahageze ahazanywe n’undi mwana mugenzi we amubwira ko ubuzima bwaho bworoha.

Yamwizezaga ko bazahagirira ubuzima n’imibereho myiza kuko ahafite bene wabo gusa bageze i Kigali bavuye mu modoka aramubura.

Ati “Uwo mwana yambwiye ko afite bene wabo turatega buri muntu yishyura 3500 tuhageze turamubura twibera abamaline nyine kugira ngo tujye tubasha kubona icyo kurya.”

Uyu mwana ntabwo azi impamvu yatumye mugenzi we amushuka gusa avuga ko abayeho nabi ndetse ubuzima yari yizeye ko azabamo i Kigali butanduakanye n’ubwo abayemo.

Yagize ati: “Kurya mbona icyo kurya iyo nasyaze cyangwa natwaje umuntu imizigo.”

Yakomeje avuga ko mu ngorane bakunda guhura nazo harimo izo gukubitwa bashinjwa ubujura no kubura aho kurara.

Ati: “Ingorane n’uko tugenda turikumwe n’abandi noneho iyo badufashe harimo uwibye twese batwita abajura ikindi kuryama nirarira kuri ariya mabaraza cyangwa ahantu nka hariya ku miryango.”

Uyu mwana yavuze ko yaje i Kigali aziko ariho ubuzima bwe buzahindukira ariko ubu abyicuza ndetse avuga ko abonye amafaranga amusubiza iwabo yahita agenda.

Yagize ati: “ Nibera hano ku Isi ya Cyenda ndya imisige gusa mbonye amafaranga nasubira mu rugo nkajya kwiga kuko hano ndara hanze imbeho ikanyica.”

Uyu mwana asaba abandi bana aho bari mu miryango gushakira ibisubizo mu miryango yabo batishoye mu buzima bwo mu muhanda kuko ‘atari ubuhungiro’.

Yavuze ko nabona uburyo azahita asubira iwabo agasubira mu ishuri
Share

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *