Umusore w’imyaka 23 wo mu Karere ka Ngororero afunzwe akekwaho gusambanya umwana w’imyaka itanu mu gipangu acumbitsemo.
Uwo musore yatawe muri yombi tariki 7 Ugushyingo 2025, mu Murenge wa Gatumba, Akagari ka Cyome ho mu Mudugudu wa Birambo.
Icyaha akekwaho cyabaye tariki 04 Ugushyingo 2025, ubwo umubyeyi w’uyu mwana yari yagiye guhinga asiga umwana we amujyanye ku Ishuri ribanza rya Kirwa.
Umwana yaratashye asanga nyina atarahingura. Nibwo uwo musore bacumbitse mu gipangu kimwe yamwinjije mu nzu ye [ghetto ] amuha ibiryo, ari nabwo bikekwa ko yamusambanyije.
Nyina w’uyu mwana ubwo yari agiye kumukarabya ku Mugoroba yabonye ibisebe ku gitsina, amubajije amubwira ko uwo musore yamuhaye ibiryo, nyuma akamusambanya.
Umuyobozi w’Akarere ka Ngororero, Nkusi Christophe yavuze ko iperereza ryatangiye ngo hamenyekane ukuri kuri icyo cyaha.
Yagize ati “Nibyo koko uriya musore w’imyaka 23 yafashwe akekwaho gusambanya umwana w’imyaka itanu, ndetse ashyikirizwa inzego zibifite mu nshingano mu gihe iperereza rikomeje.”
Meya Nkusi yasabye abaturage kwirinda ingeso mbi zangiza abana b’igihugu, asaba ko ahagaragaye ikibazo nk’iki bakwiriye gutanga amakuru ku gihe kugira ngo uwahohotewe ahabwe ubufasha bwihuse, ndetse uwabikoze ashyikirizwe ubutabera.
Ukekwa afungiye kuri sitasiyo ya Polisi ya Gatumba mu gihe iperereza rigikomeje.
