Ubushinjacyaha ku Rwego Rwisumbuye rwa Rubavu bwasobanuye ko umwana w’umuhungu w’imyaka 16 ukekwaho kwica umugore w’imyaka 53 yakoresheje igiti (urwego) yari akuye mu gitoki cya nyakwigendera agiye kugikubita bagenzi be barwanaga.
Ubushinjacyaha bwasobanuye ko uyu mwana yarwanaga na bagenzi be nyuma akajya mu rugo rwari hafi aho gushaka igiti cyo kurwanisha.
Ahageze yateguye igitoki cyari aho atwara igiti cyari kigifashe (urwego).
Nyiri urugo [nyakwigendera] yaramubonye ashaka kumubuza, umwana arahindukira amukubita icyo giti mu mutwe inshuro eshatu ahita apfa.
Bwatangaje ko uwo mwana yemera icyo cyaha.
Icyaha cy’ubwicanyi buturutse ku bushake akurikiranyweho nikimuhama azahanishwa igihano cy’igifungo cya burundu.
Share
