Kicukiro: Abafundi bamenaguye imodoka itwara abanyeshuri abana batatu barakomereka

Amakuru Ijwi ry' Abana Uncategorized

Mu Mudugudu wa Kinyana, Akagali ka Nunga, mu Murenge wa Gahanga ho mu Karere ka Kicukiro, habereye igikorwa cy’urugomo cyatunguye ndetse kibabaza abatari bake ubwo abafundi badukiraga imodoka irimo abanyeshuri bakayimenagura ibirahure abana batatu bagakomereka.

Amakuru agera ku Ijamboryumwana.rw avuga ko byatewe no kutumvikana hagati y’umushoferi wari utwaye iyo modoka y’abanyeshuri biga muri Mary 1000s International School, nyuma yo kugonga ijerekani yabo aho bubakaga.

Uyu mushoferi yagonze iyo jerekani arigendera avuga ko bari bayiteretse mu muhanda, hanyuma agarutse asanga bamuteze batangira kumenagura ibirahure by’imodoka.

Ababibonye banenze imyitwatire y’abo bafundi bavuga ko ntampamvu yagombaga gutuma bakorera abana urugomo nubwo umushoferi na we yagombaga kuba yahagaze akimara kubona ko hari icyo yangije [nkuko amategeko y’umuhanda abitegeka] bakaba babiganiraho bigakemuka abana batabigendeyemo.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Akagali ka Nunga, Umutoni Vestine, yavuze ko bamwe mu bakekwaho uruhare muri urwo rugomo bafashwe.

Yagize ati: “Abakoze urwo rugomo bamenyekanye harimo nabafashwe. Mu bana bakomeretse harimo abavandimwe bakomeretse ku mutwe ariko nabo bafashijwe kandi n’ababyeyi bahumurijwe.”

Abakekwa bacumbikiwe kuri Sitasiyo ya Polisi ya Kicukiro.

Umutoni yasabye abaturage kwirinda urugomo n’ikintu icyo aricyo cyose cyabuza abandi umudendezo.

Share

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *