Minisitiri w’Ubuzima Dr Sabin Nsanzimana, yakebuye ababyeyi bashobora kwibwira ko kureresha abana telefoni ntacyo bitwaye, yerekana ikigero cy’imyaka umwana yemerewe guhabwa smartphone n’ibyo akwiye kuba areba.
Bikubiye mu butumwa yanyujije kuri X bugira buti: ’’Ni ingenzi cyane ko ababyeyi bamenya igihe umwana yakabaye akoresha telefoni n’aho kuyikoresha bigarukira bitewe, n’ikigero cy’imyaka afite.”
Yagaragaje ko umwana uri munsi y’imyaka itandatu muri rusange atemerewe gufata telefoni wenyine cyakora hari igihe ayemerewe ari kumwe n’ababyeyi.
Ufite kuva ku myaka Ibiri kugeza kuri itandatu ashobora kuyikoresha hari ibyo ababyeyi barimo kuyimwigishirizaho ariko ntibirenze isaha imwe ku munsi.
Uri hagati ya 6-12 na we ntagomba gukoresha telefoni ari wenyine ahubwo ababyeyi nibo bagomba kumumenyera uburyo akwiye kuyikoresha, bari kumwe nawe.
Uwa 13 -17 kuzamura, ashobora gutunga telefoni, ariko mu buryo bugenzurwa n’ababyeyi, bakamuyobora uko akoresha imbuga nkoranyambaga.
Kuri icyo kigero, ababyeyi bagomba gushishikariza abana gukoresha telefoni mu rugero.
Zimwe mu ngaruka mbi zo gukoresha telefoni ku mwana harimo kubura ibitotsi, umuhangayiko n’ihohoterwa ryo kuri internet.
N’ubwo hari ngaruka mbi zo gukoresha telefoni iyo abana bayikoresheje mu buryo budakwiriye ariko hari n’ibyiza mu gihe ikoreshejwe neza birimo gufasha abana kwiga.
NYIRANGARUYE Clementine
