Umugore wo mu Kagali ka Ruhengeri Umurenge wa Muhoza ho mu Karere ka Musanze, yakomerekeje umugabo we igitsina amurumye n’amenyo, amuziza kumukoresha imibonano mpuzabitsina ku gahato.
Aba bombi bamaranye imyaka 15 babana mu buryo bwemewe n’amategeko ndetse babyaranye Gatatu.
Ijamboryumwana.rw ryasuye uyu muryango. Babwiye Umunyamakuru ko ku Cyumweru taliki 2 Ugushyingo 2025 ubwo umugabo yasabaga umugore ko bakora igikorwa cy’abashakanye, umugore yahindukiranye umujinya n’uburakari bwinshi ahita aruma umugabo we ku itama no ku gitsina ari naho yakomerekeje cyane bikanarangira agiye kwa muganga.
Umugore yavuze ko umugabo we asanzwe amukorera ihohoterwa harimo kumukoresha imibonano mpuzabitsina ku gahato yanamuziritse amaguru.
Yasobanuye ko ibyo yakoze yabitewe n’umugabo we kuko ngo batabanza kuganira mbere y’igikorwa, icyo yise ko “umugabo amufata kungufu”.
Yagize ati: “Umugabo wanjye ntabanza kunganiriza mu gikorwa tugiye kujyamo, ataha yasinze ari kugwa twamara kujyama nkumva nti hindukira, icyo gihe yarabimbwiye ndabyanga numva anjombye ikintu mu myanya y’ibanga niko nanjye nahindukiye kuko nari mbabaye mpita nanjye muruma aho nabashije guhita nshyikira”.
Uyu mugabo akimara gukomeretswa yihutiye kwa muganga aho yageze ku Kigo Nderabuzima cya Muhoza bamwohereza ku bitaro bya Ruhengeri ariho yavuriwe agasezererwa ku wa Mbere.
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Akagali ka Ruhengeri, Mukamusoni Djasmine yabwiye ijamboryumwana ko bagiye gushaka umuti w’iki kibazo.
Ati: “Twasanze aba bombi bafitanye amakimbirane adasanzwe yo muvburiri amaze imyaka igera kuri irindwi, ariko Bose twabaganirije twumva Bose barimo gutsimbarara bishobotse ko batandukana batandukana kuko basezeranye mu buryo bwemewe n’amategeko.
Batubwiye ko ibyabye ku cyumweru ngo umugabo yashatse umugore aramwangira batangira gushyamirana ngo umugabo ajomba ikintu mu myanya y’umugore birangira umugore na we amurumye bigera n’aho amuruma ku gitsina.”
Yasoje avuga ko uyu mugore yavuze ko yifuza ko yatandukana n’umugabo we, umugabo na we akavuga ko ntacyo umugore azamubaza ku bijyanye n’imitungo dore ko ngo uyu mugabo imitungo ye yose yayandikishije ku babyeyi be.
Mukamusoni yavuze ko bagiye gukora ibishoboka bahereye mu muryango kugeza umuti wa nyawo ubonetse hirindwa ko umwe yazica undi.
Uyu muryango ubanye imyaka igera muri 15 uvuga ko umaze mu makimbirane imyaka igera muri 7.
Ufitanye abana batatu aho, abaturanyi n’abayobozi bemeza ko aya makimbirane amaze igihe kirekire bagasaba Ubuyobozi kubikurukiranira hafi hatazavamo n’ibindi bibazo.

UWIHOREYE Bernard/ Ijamboryumwana.rw i Musanze
