Kicukiro: Basabwe guharanira ko abana bafite ubumuga bitabira Ingo Mbonezamikurire

Amakuru Uburenganzira Bw' abana Ubuzima

Abafatanyabikorwa b’Akarere ka Kicukiro mu iterambere rya gahunda y’Imbonezamikurire y’abana bato, bahuguwe ku ruhare rwabo mu guharanira ko abana bafite ubumuga bitabira Ingo Mbonezamikurire nk’abatabufite.

Ni amahugurwa yateguwe na Reach The Children Rwanda yitabirwa n’abayobozi b’Ingo mbonezamikurire (ECDs) ndetse n’Abashinzwe Uburezi mu Mirenge igize ako Karere.

Yari agamije kubongerera ubumenyi ku ruhare rwabo mu gufasha abana bafite ubumuga kutavutswa amahirwe yo kujyanwa mu Ngo Mbonezamikurire no kurwanya akato bahabwa.

Umuyobozi Nshingwabikorwa w’Akarere wungirije, Monique Huss yavuze ko nubwo ‘hari intambwe imaze guterwa mu gushyigikira Uburezi budaheza, hagikenewe Ubukangurambaga ku babyeyi batarumva ko umwana ufite ubumuga ashoboye.’

Abahanga mu mikurire y’abana, bagaragaza ko Imyaka 3 ya mbere y’umwana ari umusingi wo gukura k’ubwenge bw’umwana ku kigero cya 80%.

Ibi bivuze ko hari abana batajyanwa mu ngo mbonezamikurire bakavutswa amahirwe akomeye, kandi ariho bakagombye kubonera serivisi z’imbonezamikurire y’abana bato zizabagirira akamaro ubuzima bwabo bwose.

Politiki y’igihugu mbonezamikurire y’abana bato n’imitangire ya serivisi mbonezamikurire mu Rwanda igaragaza ko nta mwana ukwiye kuvutswa amahirwe kuri izo serivisi.

Iyi Politiki yemejwe mu 2011 ikaza kuvugururwa mu 2016, igamije guha abana bari munsi y’imyaka 6 amahirwe angana kuri Serivisi z’imbonezamikurire y’abana bato.

Ifite intego yo gutoza no gufasha ababyeyi guha abana uburere buboneye, gutegurira abana kuzatangira neza amashuri abanza, kurwanya impfu z’abana, kurwanya imirire mibi n’igwingira, no kurengera uburenganzira bw’umwana.

Iyi ninayo igena uburyo bwo guhuza, gukurikirana no gusuzuma ibikorwa byose bya ibya leta n’iby’abikorera, byerekeye umwana mu giguhu, aho kugeza ubu bikorwa n’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe imikurire no kurengera umwana.

Abafatanyabikorwa b’Akarere ka Kicukiro bitabiriye amahugurwa kuri gahunda y’Imbonezamikurire y’abana bato
Share

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *