Ibyaha byo gusambanya abana byasumbye kure ibyo gukubita no gukomeretsa mu byakirwa n’Urugereko rwa Musanze

Amakuru Ubutabera Uncategorized

Urugereko rw’urukiko rukuru rwa Musanze rwatangaje ko ibyaha byo gusambanya abana aribyo byiganje mu manza z’inshinjabyaha rwakiriye nyuma y’ibiyobyabwenge biza ku mwanya wa Mbere.

Ibi byagaragarijwe mu biganiro Perezida w’Urukiko rw’Ikirenga, Mukantaganzwa Domitilla yagiranye n’abacamanza, abanditsi b’inkiko n’abandi bakozi bakorera muri urwo Rugereko, byari bigamije kurebera hamwe uko hatangwa ubutabera bunoze kandi bwihuse hagamijwe kugabanya ibirarane by’imanza.

Perezida w’Urugereko rw’urukiko rukuru rwa Musanze Itamwa Mahame Emmanuel yagaragaje ko mu byaha bikunze kugaragara muri iyi fasi, Gusambanya abana n’ibiyobyabwenge aribyo biza ku isonga.

Bikurikirwa n’ubujura, ubwicanyi, gukubita no gukomeretsa.

Imanza zose Urukiko rufite ubu izingana na 95% ni inshinjabyaha naho 5% ni iz’imbonezamubano.

Muri izo z’inshinjabyaha ibyaha biza ku isonga ni ibiyobyabwenge aho ubu w’Urukiko rufite 216 naho gusambanya abana bikaba 215 mu gihe gukubita no gukomeretsa ari ibyaha 90 ubwicanyi bikaba 103.

Ni ibintu byateye benshi kwifata ku munwa kumva ko gusambanya abana bisigaye bikorwa kuri icyo kigero kurusha gukubita no gukomeretsa ubusanzwe usanga aribyo biza hejuru ahenshi mu bijyanye n’ubutabera.

Urugereko rukuru rw’Urukiko rwa Musanze rwagaragaje ko rufite ibirarane by’imanza 1,214 muri zo 95% ni imanza z’inshinjabyaha ari nazo zirimo izo gusambanya abana naho 5% ni imbonezamubano.

Umuyobozi w’Urukiko rw’Ikirenga Mukantaganzwa yabwiye aba bakozi b’inkiko ko iyo ubutabera butanzwe kare butanga umutekano mu baturage.

Ati:”Hagamijwe gutanga servisi yihuse ubucamanza bwihaye intego y’uko abacamanza bacu bazajya bacira abaturage imanza mu buryo bwihuse mu rwego kugabanya ibirarane by’imanza.”

Mu bibazo byagaragajwe n’abacamanza bitabiriye ibi biganiro ni imbogamizi zikigaragara mu buhuza mu Nkiko, aho usanga bamwe mu bunganira abantu mu nkiko baba bashaka kuburana kurusha uko bahuza abantu bigatuma hari imanza zidindira.

Mu bindi bibazo bagaragaje ni inyubako zikorerwamo n’inkiko zishaje, abakozi badahagije ndetse n’ibikoresho bidahagije.

Share

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *