Kigali: Abana basabye gushyigikirwa mu mishinga n’ibikorwa byo kurengera ibidukikije

Amakuru Ijwi ry' Abana

Abana bahagarariye abandi mu Mujyi wa Kigali bitabiriye ibiganiro n’inama mpuzamahanga zigamije guhangana n’imihindagurikire y’ibihe, basabye inzego za Leta n’abikorera kubashyigikira mu ishyirwa mu bikorwa ry’imishinga n’ibikorwa bakora bigamije kurengera ibidukikije.

Ni abana bitabiriye inama Nyafurika ku mihindagurikire y’ibihe yabereye muri Ethiopia muri Nzeri 2025 yibanze ku gukorera abana ubuvugizi ku bibazo baterwa n’imihindagurikire y’Ikirere yateguwe na Save the Children.

Abijuru Ange Aline witabiriye iyo nama yavuze ko bafite ubushake n’imishinga myinshi, ariko bakeneye ubufasha bw’amafaranga, ubujyanama n’ubuvugizi kugira ngo igere ku ntego.

Yagize ati: ’’Leta igomba gushyiraho ubufasha cyangwa ikigega gifasha abana guhangana n’ingaruka z’imihindagurikire y’Ikirere.Turi gutera ibiti, gutunganya ibimoteri n’ibindi bikorwa byo kubungabunga ibidukikije.

Niba umwana ari jye uhura n’ibibazo ngatanga ibitekerezo by’icyakorwa.Iyo bishyizwe mu bikorwa bifasha Isi muri rusange.”

Shami Rindiro Benigne watsinze amarushanwa y’imishinga ku kugabanya ingaruka ziterwa n’ikoreshwa rya pulasitiki yabaye umwaka ushize asaba ko inzego zibishinzwe zaha agaciro imishinga abana batanga.

Ati: ’’Jyewe icyo nasaba, ni uko izi nzego zibishinzwe cyangwa se na leta muri rusange, bajya bashyira imbaraga mu kumva ndetse no gushyira mu bikorwa ibitekerezo ndetse imishinga y’abana. Nk’urugero nk’iyo mishanga tuba twarakoze yose nirebwe noneho habeho uburyo burambye bwo kuyikurikirana noneho ishyirwe mu bikorwa.”

Umuyobozi ushinzwe porogaramu mu muryango Save The Children, Marcel Sibomana, avuga ko bakorana n’imiryango itari iya Leta mu gufasha aba bana kubona ubushobozi bw’amikoro, kubongerera ubumenyi no kubahuza n’izindi nzego kugira ngo ibikorwa byabo bigire ingaruka zifatika ku kurengera ibidukikije.

Yagize ati: ”Bari mu matsinda (Clubs) atandukanye.Turabafasha dufatanyije n’indi miryango harimo za Youth Empowerment zireba ku bana bafite ubumuga, Children’s Voice Today, na Nature Rwanda. Harimo kubaha ubushobozi bw’amikoro n’amahugurwa.Tunabafasha guhura n’inzego z’ubuyobozi. Ibyo byose, ubumenyi bwose, ntaho byagera tutabahuje n’inzego zibishinzwe, bigashyirwa muri gahunda z’igihugu zishinzwe kubungabunga ibidukikije, no kurwanya imihindagurikire y’ikirere.Tumaze gufasha abana bari hejuru y’abana ibihumbi 500.”

Ku ruhande rw’Ikigo cy’Igihugu cyo Kubungabunga Ibidukikije (REMA), umukozi ushinzwe kugenzura imyuka yongera ubushyuhe ku isi, David Ukwishaka, avuga ko mu ngamba z’igihugu harimo n’umwihariko wo gufasha abana no kubongerera ubushobozi mu bijyanye no kubungabunga ibidukikije.

Ati: ’’Icyo nababwira ni uko mu ngamba z’igihugu, igihe cy’imyaka 10 dukora, Uyu mwaka twashyizeho umwihariko w’abana. Ni gute twahangana n’imihindagurikire y’ikirere ariko hazamo umwihariko w’abana? Icyo cyiciro twagishyizemo, kugirango tujye tubasha no kugikurikirana mu bikorwa. Ikindi dukora ni uko tubaha amahugurwa, tukabafasha kumva ibijyanye n’ibidukikije n’uruhare rwabo mu gufatanya na Leta.”

Mu ngengo y’imari ya 2025/2026, miliyari 16.3 Frw zagenewe gushyigikira imishinga 10 y’inzego za Leta igamije kurengera ibidukikije.

Hashize kandi imyaka 13 u Rwanda rushoye arenga miliyoni 355 z’amadolari ya Amerika mu mishinga itandukanye yo kubungabunga ibidukikije no kugabanya ingaruka z’imihindagurikire y’ibihe.

Clementine NYIRANGARUYE/ Ijamboryumwana.rw

Share

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *