Rutsiro: Umwana w’imyaka 16 yakubiswe n’inkuba agwa igihumure

Umwana witwa Ntawimanayibagiwe Claudine w’imyaka 16 wo mu Karere ka Rutsiro yakubiswe n’inkuba agwa igihumure ahita atwarwa mu bitaro. Ibi byabaye ku mugoroba wo kuri uyu wa kane, tariki 23 Ukwezi 2025, mu Murenge wa Gihango, mu Kagari ka Mataba amu masaha ya nyuma ya saa 18h50’ z’umugoroba. Ntawimanayibagiwe Claudine yiga kuri Rwunge rw’amashuri rwa […]

Continue Reading

Nyagatare: Umugabo arakekwaho kwica umugore we wari ‘ukuriwe’ amukubise ifuni

Mu Karere ka Nyagatare, Umurenge wa Katabagemu, haravugwa urupfu rw’umubyeyi uri mu kigero cy’imyaka 28 y’amavuko, wari utwite inda y’imvutsi, wishwe n’umugabo we amukubise ifuni. Abahaye ikinyamakuru igikatv amakuru bavuga ko uwo muryango wari ubanye mu makimbirane. Hari uwagize ati: “Nageze aho byabereye nsanga abayobozi bamaze kumujyana. Amakuru twumvise ni uko bari bafitanye amakimbirane, kandi […]

Continue Reading

MINEDUC yagaragarije Abadepite icyo iteganyiriza abana bafite ubumuga bukomatanyije

Minisiteri y’Uburezi (MINEDUC) yatangaje ko guhera mu 2026/27 hazubakwa amashuri atanu y’icyitegererezo azigamo abana bafite ubumuga bukomatanyije. Minisitiri w’Uburezi, Nsengimana Joseph, yabigarutseho mu kiganiro yagiranye na Komisiyo y’Uburezi, Ikoranabuhanga, Umuco, Siporo n’Urubyiruko mu Nteko Ishingamategeko, aho yayigaragarizaga ingamba zo kwita ku bana bafite ubumuga. Yavuze ko ku ngamba zisanzwe zo kwita ku myigire y’abana bafite […]

Continue Reading

Gasabo: Umugabo arakekwaho gutwikisha Lisansi umukecuru yashinjaga kumurogera abana

Abagabo babiri bo mu Karere ka Gasabo barakekwaho kwica umukecuru w’Imyaka 71 bamutwikishije lisansi umwe muri bo w’imyaka 41 akaba yashinjaga uwo mukecuru kumurogera abana. Amakuru ava mu bushinjacyaha bukuru aravuga ko Ubushinjacyaha ku Rwego Rwisumbuye rwa Gasabo bwakiriye dosiye iregwamo abagabo babiri bakekwaho kwica umukecuru w’imyaka 71 bamutwikishije lisansi.  Ni icyaha cyakozwe ku wa […]

Continue Reading

u Burusiya bwagabye igitero ku ishuri ry’incuke muri Ukraine

Ubuyobozi bwa Ukraine bwatangaje ko nibura abantu barindwi barimo abana babiri baguye mu bitero bikomeye by’indege zitagira abapilote n’ibisasu by’u Burusiya byagabwe kuri Ukraine. Ishuri ry’incuke ryagabweho igitero mu mujyi wa kabiri wa Ukraine, Kharkiv, naho mu murwa mukuru Kyiv hagaragara ibyangiritse byinshi. Abana kandi bari mu bantu 27 bakomeretse. Ibi byabaye amasaha make nyuma […]

Continue Reading

Umwana w’imyaka 13 yabyajwe na bagenzi be muri ruhurura

Uwase (Izina ryahinduwe) ni umwana w’umukobwa uvuka mu Kagari ka Gasharu mu Murenge wa Nyamirambo mu Karere ka Nyarugenge, wabyariye mu muhanda afite imyaka 13 y’amavuko. Iyo uganiriye n’uyu mwana umaze kuzuza imyaka 14 ndetse umaze imyaka itatu arara mu muhanda no muri ruhurura zitandukanye mu Murenge wa Nyarugenge n’uwa Gitega yo mu Karere ka […]

Continue Reading

Gicumbi: Inkuru mpamo y’Umwana wiga mu wa Gatanu w’abanza ujya kwiga ahetse uruhinja

Umwana wo mu Kagali ka Munyinya mu Murenge wa Rukomo, mu Karere ka Gicumbi, uri mu kigero cy’imyaka 15 ajya kwiga ahetse murumuna we w’imyaka ibiri n’amezi abiri. Yiga mu mwaka wa Gatanu w’amashuri abanza mu Rwunge rw’amashuri rwa Munyinya. Uyu mwana ubana na Se n’abandi bana babiri bamukurikira harimo n’uyu ajya kwiga ahetse. Amakuru […]

Continue Reading

Abanyeshuri basabwe kujyanisha imikino bakunda no gutsinda neza mu ishuri

Minisitiri w’Uburezi Nsengimana Joseph yibukije abanyeshuri biga bakina imikino itandukanye, kuyijyanisha no gutsinda neza amasomo yo mu ishuri. Yabigarutseho kuri uyu wa 20 Ukwakira ubwo ari kumwe na Minisitiri wa Siporo Nelly Mukazayire, n’abandi bayobozi ba siporo mu mashuri n’amashyirahamwe y’imikino mu Rwanda batangizaga ku mugaragaro umwaka w’imikino y’amashuri 2025/26. Minisitiri Nsengimana, yabwiye abanyeshuri ko […]

Continue Reading

Abanyarwanda biganjemo abagore n’abana batahutse bavuye muri RDC

U Rwanda rwakiriye Abanyarwanda 277 biganjemo abagore n’abana bari bamaze imyaka isaga 30 barafashwe bugwate n’umutwe w’iterabwoba wa FDLR ukorera mu Burasirazuba bwa Repubulika iharanira Demukarasi ya Congo (RDC). Kuri uyu wa 21 Ukwakira 2025, nibwo leta y’u Rwanda yakiriye abo Banyarwanda ku Mupaka munini wa La Corniche mu Karere ka Rubavu. Umubare munini ni […]

Continue Reading

Ingo 2% ni zo usangamo igitabo cy’umwana-Unicef yasohoye raporo kuri ECD mu Rwanda

Ishami ry’Umuryango w’Abibumye ryita ku bana (UNICEF) ryasohoye raporo Nshya ku mbonezamikurire y’abana bato (ECD) mu Rwanda, igaragaza uko ruhagaze mu kubugabunga imibereho y’umwana kuva asamwe kugeza yujuje imyaka Itanu. Ibyerekeye u Rwanda bikubiye muri raporo izwi nka Countdown to 2030 yerekana iyubahirizwa ry’intego z’iteramberere rirambye by’umwihariko izireba ubuzima bw’abagore, abana, ingimbi n’abangavu mu bihugu […]

Continue Reading