Minisitiri Mukazayire yasuye abana batoranyijwe muri gahunda yiswe “Isonga”

Amakuru Imyidagaduro Uncategorized

Mu rwego rwo gukomeza guteza imbere gahunda ya “Isonga Program” igamije gukuza impano z’abanyeshuri mu mikino inyuranye, Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire yasuye ibigo by’amashuri byo mu Burasirazuba no mu Majyaruguru, byatoranyijwe nk’indashyikirwa muri iyi gahunda.

Nyuma y’uko hatoranyijwe ibigo by’indashyikirwa by’amashuri yisumbuye muri Porogaramu “Isonga”, Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire yatangiye gukora uruzinduko rw’akazi rwo gusura ibi bigo.

Ibyahereweho, ni TTC De la Salle na GS Notre Dame du Bon Conseil byo mu Karere ka Gicumbi ndetse na Nyagatare Secondary School cyo mu Karere ka Nyagatare.

Ibi bigo by’indashyikirwa byemejwe nk’ibizakira Icyiciro cya Kabiri cya “Isonga Program” nkuko Minisiteri yabitangaje.

Mu bikorwa biteganyijwe, harimo kubaka ibibuga bijyanye n’igihe no kuvugurura ibisanzwe bihari kugira ngo bizabyazwe umusaruro.

Share

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *