Musanze: Hafunguwe Ikigo kirimo ‘ECD’ yakira abana bafite ubumuga

Amakuru Ijwi ry' Abana Uburezi Uncategorized

Mu Karere ka Musanze mu Murenge wa Gacaca hafunguwe ku mugaragaro, Ikigo “Ubumwe Community Center” gifite umwihariko wo gutanga serivisi z’imbonezamikurire y’abana bato (ECD) ku bana bose, harimo n’abafite ubumuga ndetse kikazajya gitanga ubuvuzi bw’ubugororangingo aho bukenewe kuri abo bana.

Ni Ikigo cyubatswe, ku nkunga y’umuryango ‘Hope and Homes For Children’ cyatangiranye abana bari hagati y’imyaka itatu n’itandatu n’abandi bana bari hejuru y’iyo myaka bakeneye ubuvuzi bw’ubugororangingo.

Biteganyinjwe ko abazajya barangiza icyo cyiciro cy’incuke bazajya bakomereza ahandi mu mashuri abanza cyakora ku bana bafite ubumuga bakeneye kwitabwaho byihariye bakazajya bahakomereza.

Bamwe mu babyeyi batangiranye n’icyo Kigo cyafunguwe ku mugaragaro kuri uyu wa 28 Ukwakira 2025 bishimiye ko cyaje ari igisubizo.

Umwe yagize ati: “Nkatwe twari dufite abana bafite ubumuga butandukanye biratunejeje cyane aho twabazanye muri iki kigo barimo kugororoka abandi barimo kuvuga. Iki kigo cyaziye igihe, abana bacu babaga mu bwigunge natwe tukaba mu bwigunge nk’ababyeyi ariko ubu twasubijwe.”

Umuyobozi w’umuryango Hope and Homes for Children ku rwego rw’Isi, Mark Waddington wari witabiriye iki gikorwa yavuze ko bateye iki Kigo inkunga kugira ngo bagire uruhare mu gufasha abana.

Ati: “Turashaka kubaka ubushobozi mu Rwanda mu gufasha abana bafite ubumuga uko baba bameze kose aho baba baturuka hose bagomba kubona uburezi n’ibindi byose nkenerwa mu
Muryango Nyarwanda.”

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Inama y’igihugu y’abafite ubumuga, Ndayisaba Emmanuel yashimiye ko bungutse ikigo kigiye kujya giha uburezi abana ndetse kikabaha n’ubuvuzi.

Ati :”Iki kigo twatashye ni inzira nziza izageza aba bana ku burezi budaheza kuko harimo n’abana badafite ubumuga iyi ni Politiki nziza y’Igihugu.”

Umuyobozi w’Akarere ka Musanze Wungirije ushinzwe imibereho myiza, Kayiranga Theobald yashimiye abagize uruhare mu kubaka iki kigo kuko batanze umusanzu ukomeye mu burezi bw’abana bo muri aka Karere n’Igihugu muri rusange.

Ku ikubitiro iki kigo cyatangiranye abana bagera muri 80 harimo abari mu mashuri y’incuke n’abaza gukoresha Ubugororangingo.

Cyuzuye gitwaye miliyoni 190 Frw.

UWIHOREYE Bernard/ ijamboryumwana.rw i Musanze

Share

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *