Kenya: Umwana w’imyaka 9 yatabaye abari bagiye kugwa mu mpanuka

Amakuru Mu Mahanga

Boniface Njoroge w’imyaka 9 wo mu gake ka Murang’a muri Kenya, yatabaye abantu icyenda bari bagiye gupfira mu mpanuka y’imodoka.

Uyu mwana yatabaye aba bantu ubwo imodoka yari arimo na Se na nyina n’abandi bagenzi yagwaga mu mugezi wa Kiama, we akabasha guca mu idirishya akayivamo.

Uyu mwana yahise yiruka ajya gushaka ubutabazi hafi aho, babasha gutabara abantu bari muri iyo modoka.

Icyakora aba bantu bahageze basanga abantu batandatu barimo Se w’uwo mwana, Paul Karanja, bamaze gupfa.

Imodoka yarimo abantu 14 ndetse muri batandatu bapfuye batanu ni abo mu muryango umwe.

Nyina w’uyu mwana, Alice Wangeshi, yavuze ko abonye umwana we asimbuka ava mu mudoka yari azi ko amubuze birangiye atazi ko ahubwo ari we ugiye gutabara ubuzima bwe.

Polisi yo muri aka gace yavuze ko abakomeretse bahise bajyanwa ku bitaro biri hafi kugira ngo bahabwe ubutabazi bw’ibanze

Share

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *