Twaje gusanga ari nyina wahabaraje ntabwo ari ubuyobozi-Meya wa Rulindo avuga ku bana barajwe mu biro by’Umurenge

Amakuru Uburenganzira Bw' abana Uncategorized

Umubyeyi ukorera muri Centre y’ubucuruzi ya Tumba iherereye mu Mudugudu wa Murambi, Akagali ka Nyirabirori mu Murenge wa Tumba mu Karere ka Rulindo, yararanye n’abana be babiri bato ku biro by’Umurenge, nyuma yo gusanga ubwiherero bw’aho acururiza butujuje ibyangombwa.

Iyi nkuru yasakaye mu rukerera rwo kuri uyu wa Mbere, abakoresha imbuga nkoranyambaga bakayibara mu buryo butandukahe iherekejwe n’amafoto y’abana bigaragara ko baryamye ku ntebe.

Ijamboryumwana.rw twakurikiranye iby’iyi nkuru.

Abana bagaragaye mu maforo bari kumwe n’umubyeyi wabo, umwe ari mu kigero cy’imyaka Ine undi afite 9.

Ahagana mu ma saa Kumi n’Ebyiri z’umugoroba (18h) zo kuri uyu wa 27 Ukwakira 2025 nibwo Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Akagali ka Nyirabirori n’umukozi wa Ngali bageze aho uwo mubyeyi acururiza akabari.

Bamubwiye ko ubwiherero bwe butujuje ibyangombwa, bityo ko agomba gufunga akabanza agakosora ibitameze neza ntiyabyumva biba ngombwa ko bajya ku biro by’Akagali.

Kubera ko yari kumwe n’abana be bari bavuye ku ishuri bamutegerereje aho akorera ngo batahe kuko mu rugo ntawundi muntu wari uhari bari gusanga byabaye ngombwa ko abajyana.

Bakimara kubageza ku Kagali bahise babaha umunyerondo abajyana ku biro by’Umurenge wa Tumba aho yahageze na we abashyikiriza umudaso wari uhari.

Ati: “Baje bashyiraho ingufuri ngo hari ibyo ntujuje maze bahita banjyana ku biro by’Akagali, maze tuhageze bahita baduhereza Umunyerondo ngo adutware ku biro by’Umurenge, twagiye tugezeyo badushyira muri Salle y’Umurenge njye n’abana banjye.”

Mu masaha ya saa sita z’ijoro, bababwiye ko bashobora gutaha abana bakajya kuryama mu rugo ariko uwo mubyeyi ahitamo ko bareka bugacya kubera ko abana bari basinziriye n’inzira bagombaga kunyuramo zitari nyabagendwa.

Ati: “Cyakora ahagana mu ma saa Sita nibwo ngo bamenye ko itangazamakuru ryabimenye maze umu Dasso wari uducunze aratubwira ngo nidutahe nk’umuntu wari uri kumwe n’abana rero ntabwo byari bukunde kuko bari bamaze gusinzira Kandi bwari bwije cyane n’inzira twari bunyuremo ni mbi cyane kuko ari mu mashyamba.”

Uwo mubyeyi yabwiye IJAMBORYUMWANA ko Mugitondo abana bahawe amandazi ndetse bafashwa kujya ku ishuri, naho we agasigara akurikirana ikibazo cye kuko yari yumvise hari ibindi barimo kumugerekaho.

Ati: “Mugitondo ngo abayobozi bamenye ko haribuze itangazamakuru maze umunyamabanga Nshingwabikorwa w’umusigire na Dasso bahise bagurira abana amandazi n’amata bamaze kurya babategera moto bajya ku ishuri, njye nanze kuhava ntamenye icyo naziraga dore ko bari batangiye kuvuga ngo ncuruza inzoga z’inkorana kandi ntarigeze nzicuruza n’umunsi wa rimwe.”

Uyu mubyeyi yavuze Umuyobozi w’Akarere yaje kuhagera bakamusezerera bakamusaba kujya kuzuza ibisabwa.

Uko abana babijemo bakarazwa rwa Ntambi

Ku mu rurongo wa Telefone Umuyobozi w’Akarere ka Rulindo, Mukanyirigira Judith yabwiye ijamboryumwana.rw ko umubyeyi ari we waraje abana mu Ntebe zo ku Murenge kandi yabikoze ku mpamvu ze bwite.

Yagize ati: “Ikibazo turakizi, twakimenye twanakigiyemo ariko twaje gusanga ari nyina wahabaraje ntabwo ari ubuyobozi icyo nicyo kintu twababwira.”

Yongeye ati: “Ikindi nyuma yo kuganira na nyina twaje gusanga ubwo hari impamvu yabikoze, ubwo hari icyo yaragendereye ariko yabikoze mu rwego rw’umuntu ucuruza akabari kuko bagiye kugenzura amasuku basanga ntabwiherero afite hanyuma rero nibwo atabyakiriye neza.”

Yasaoje agira ati:”twasanze ntakibazo gihari nubwo yabikoraga kuriya abana bafite uburenganzira bwabo, kuri ubu abana ntibarikumwe nawe bagiye ku ishuri.”

Share

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *