Umwana w’imyaka 16 wo mu Karere ka Karongi ari gushakishwa, akekwaho kwica Se w’imyaka 62 amuziza kujujubya nyina bikamuviramo kwahukana.
Byabereye mu Mudugudu wa Nyarubuye, Akagari ka Gacaca, Umurenge wa Rubengera ku wa 26 Ukwakira 2025 Saa Tatu z’Ijoro.
Kuri iyo taliki uwo muhungu w’imyaka 16 yaratashye ageze mu rugo ashyamirana na Se bararwana, umubyeyi arasohoka, umuhungu asohokana isuka amusanga hanze arayimukubita ahita apfa. Yabonye ibyo amaze gukora ahita atoroka.
Ibi bibaye nyuma y’imyaka irenga ibiri nyina w’uyu muhungu yahukanye, kubera intonganya zahoraga muri uru rugo zikomoka ku businzi bw’umugabo no kwiharira imitungo y’urugo.
Nyuma yo kwahukana, abana bakomeje gusura nyina, aho yahukaniye, ibintu byarakazaga Se bigatuma hari ubwo bavayo bagasanga yabafungiranye bakarara hanze.
Uwo munsi yisheho Se yari yirirwanye na nyina atashye ageze mu rugo Saa Tatu z’umugoroba akomanze asanga harakinze, mushiki we amwereka ahadakinze aba ari ho anyura.
Nyuma yo kwinjira mu nzu, uyu mwana yahise arombereza aho Se ari, amusanga mu cyumba batangira kurwana.
Abana bakimara kubona se aguye hasi bahise batabaza abaturanyi bahageze basanga yamaze gushiramo umwuka, babimenyesha ubuyobozi.
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Akagari ka Gacaca, Uwiringiyimana Bosco, yatangaje ko bakimenya aya makuru bahise batangira gukurikirana iki kibazo bafatanyije n’inzego bakorana zirimo Polisi na RIB.
Ati: “Ukekwa turacyamushakisha ntabwo arafatwa. Turasaba abaturage kwirinda urugomo, abafitanye ibibazo bakabitugezaho tukabafasha kubikemura kuko ni cyo tubereyeho”.
Gitifu Uwiringiyimana yasabye abaturage ko uwamenya aho uyu muhungu yihishe yamenyesha ubuyobozi.
Nyakwigendera asize umugore n’abana bane, barimo uwamwishe w’imyaka 16 ari na we bucura.
MUNEZERO JEANNE D’ARC/IJAMBORYUMWANA.RW i KARONGI
