Umwana witwa Ntawimanayibagiwe Claudine w’imyaka 16 wo mu Karere ka Rutsiro yakubiswe n’inkuba agwa igihumure ahita atwarwa mu bitaro.
Ibi byabaye ku mugoroba wo kuri uyu wa kane, tariki 23 Ukwezi 2025, mu Murenge wa Gihango, mu Kagari ka Mataba amu masaha ya nyuma ya saa 18h50’ z’umugoroba.
Ntawimanayibagiwe Claudine yiga kuri Rwunge rw’amashuri rwa Mataba mu mwaka wa mbere w’amashuri yisumbuye.
Umunyamabanga nshingwabikorwa w’Umurenge wa Gihango, Rutayisire Munyambaraga Deogratias yahamije aya makuru.
Ati “Umwana witwa Ntawimanayibagiwe wiga GS. Mataba yakubiswe n’inkuba agwa igihumure ajyanwa ku kigo nderabuzima Congo nil yanze gutsimbuka, abaganga bamukurikiranye ndetse muri iki gitondo yaje kumererwa neza ndetse agiye gusezererwa.”
Rutayisire yaboneyeho kwibutsa abaturage ko imiterere y’Akarere ka Rutsiro yibasirwa n’inkuba, muri ibi bihe by’imvura, ababwira ko bakwiriye kwitwararika bakirinda gukoresha ibyuma by’ikoranabuhanga bikurura amashanyarazi, bakirinda kugenda mu mvura no kugama munsi y’ibiti.
Muri uyu murenge kandi inkuba yakubise ndetse yica umugore w’imyaka 26, ku mugoroba w’ejo hashize.
