Mu Karere ka Nyagatare, Umurenge wa Katabagemu, haravugwa urupfu rw’umubyeyi uri mu kigero cy’imyaka 28 y’amavuko, wari utwite inda y’imvutsi, wishwe n’umugabo we amukubise ifuni.
Abahaye ikinyamakuru igikatv amakuru bavuga ko uwo muryango wari ubanye mu makimbirane.
Hari uwagize ati: “Nageze aho byabereye nsanga abayobozi bamaze kumujyana. Amakuru twumvise ni uko bari bafitanye amakimbirane, kandi n’ubuyobozi bwigeze kubivangamo ariko ntibyatanga umusaruro.”
Undi muturage yagize ati: “Twabimenye ahagana saa sita z’ijoro. Tuhageze dusanga umudamu aryamye yubamye, bamwishe bamukubise ifuni.”
Umuyobozi w’Umudugudu wa Gikandura, Rubugomba Enock, yemeje ko urwo rugo rwari rubanye mu makimbirane.
Yagize ati:“Bagiranaga amakimbirane, ariko twajya kubunga bakavuga ko bihuje. Iyo umuntu akubwiye ko bihuje, ntacyo uba ushobora gukora,”
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Katabagemu, Karengera Alex, nawe yemeje ayo makuru, asaba abaturage kwirinda amakimbirane mu miryango ndetse n’ubusinzi, butuma bamwe bafata imyanzuro mibi.
Ati: “Amakuru twayamenye turahagera kandi turakurikiranira hafi. Turasaba abaturage ibintu bitatu: kumenya amakuru bakayamenyesha ubuyobozi kare kugira ngo tubashe gufata ingamba, kwirinda amakimbirane, ndetse no kwirinda ubusinzi. Abacuruza inzoga nabo bakamenya amasaha yo gucuruza,”
Nyakwigendera Ayinkamiye Solange asize abana babiri, ndetse n’uruhinja yari atwite. Umurambo we n’uwo yari atwite bashyinguwe kuri uyu wa Mbere, nyuma yo kuvanwa ku bitaro bya Nyagatare.
