Abagabo babiri bo mu Karere ka Gasabo barakekwaho kwica umukecuru w’Imyaka 71 bamutwikishije lisansi umwe muri bo w’imyaka 41 akaba yashinjaga uwo mukecuru kumurogera abana.
Amakuru ava mu bushinjacyaha bukuru aravuga ko Ubushinjacyaha ku Rwego Rwisumbuye rwa Gasabo bwakiriye dosiye iregwamo abagabo babiri bakekwaho kwica umukecuru w’imyaka 71 bamutwikishije lisansi.
Ni icyaha cyakozwe ku wa 13 Ukwakira 2025 bagikorera mu Mudugudu wa Kamusengo, Akagari ka Indatemwa, Umurenge wa Rutunga, mu Karere ka Gasabo.
Uwo mukecuru bamumennyeho lisansi baramutwika ajyanwa kwa muganga ariko agezeyo ahita apfa.
Umwe mu bakurikiranywe, ni umugabo w’imyaka 41 uyu mukecuru mbere yo gupfa yavuze ko ari we wamutwitse.
Abaturanyi babo bemeza ko yari asanganwe amakimbirane n’uwo mukecuru, amushinja ko yamurogeye abana.
Undi ukurikiranywe n’umugabo abaturage babonye acaracara hafi y’urugo rw’uwo mukecuru mbere y’uko icyaha kiba.
Abaregwa bose bahakana icyaha bakurikiranyweho.
Icyaha cy’ubwicanyi buturutse ku bushake abaregwa bakurikiranyweho gihanishwa igifungo cya burundu, giteganywa mu ngingo ya 107 y’Itegeko riteganya ibyaha n’ibihano muri rusange.
