Gicumbi: Inkuru mpamo y’Umwana wiga mu wa Gatanu w’abanza ujya kwiga ahetse uruhinja

Amakuru Ubuzima

Umwana wo mu Kagali ka Munyinya mu Murenge wa Rukomo, mu Karere ka Gicumbi, uri mu kigero cy’imyaka 15 ajya kwiga ahetse murumuna we w’imyaka ibiri n’amezi abiri.

Yiga mu mwaka wa Gatanu w’amashuri abanza mu Rwunge rw’amashuri rwa Munyinya.

Uyu mwana ubana na Se n’abandi bana babiri bamukurikira harimo n’uyu ajya kwiga ahetse.

Amakuru avuga ko yabanje kureka ishuri kugira ngo abanze yite kuri barumuna be ubwo mama wabo yari amaze kwitaba Imana mu 2024 azize uburwayi.

Uwo mubyeyi akimara gupfa aba bana basigaranye na Papa wabo ukora akazi ko gutwara abantu ku igare.

Uyu mwana na we yahise afata inshingano zo kwita ku bavandimwe kuko ari we mukuru. Nyina yasize aka gahinja gafite amezi 9.

Nyuma gato haje kuza umugiraneza wasenganaga na Mama wabo ajya kubarerera rwa ruhinja arumarana amezi agera ku munani maze Se w’uyu mwana ajya kumukurayo.

Kubera ko uwo mukuru yari yarasubiye mu ishuri byabaye ngombwa ko ajya ajya kwiga amuhetse kuko ntawundi wo kumusigira wari uhari kuko na papa wabo aba yagiye kubashakira ibibatunga.

Kuri ubu uyu mwana yiga wa Gatanu w’amashuri abanza aho yigana na murumuna we w’imyaka 13 naho uwo muto uri mu kigero cy’imyaka ibiri akiga mu ishuri ry’incuke riri muri icyo kigo.

Iyo bagiye kuruhuka ajya kureba murumuna we akamuba hafi, kuri ubu ngo uyu mwana agorwa n’uko abana bo mu mashuri y’incuke bataha mu masaha ya kare akabura aho amushyira bigasaba ko yongera kumuheka kugira ngo baze gutahana.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Rukomo, Bayingana Jean Marie Vianney yahamirije aya makuru Ijamboryumwana.rw

Ati: “Nibyo Koko iki kibazo turakizi uyu mwana ajya kwiga ahetse murumuna we kuko mama wabo yitabye Imana, mu burwayi bwe twamubaye hafi nk’ubuyobozi gusa biza kurangira yitabye Imana.”

Uyu muyobozi yakomeje avuga ko bagerageza gukurikirana imyigire y’aba bana ndetse ko hari n’ubufasha bateganya guha uyu muryago.

Ati: “Abana bariga neza n’uwo muto yiga ku ishuri ry’incuke riri muri iki kigo aho yitabwaho nk’abandi bana nabo bandi rero tugerageza kubakorera ibishoboka byose ngo badata ishuri, Kandi uyu miryango na wo twawutekerejeho aho twasabye papa wabo ko yakubaka ikiraro tukamuha Inka kugira ngo izamufashe gukomeza kurera aba bana.”

Niyitegeka Providence, wari wafashe uyu mwana yavuze ko yari yagize umutima wo kumurera kuko yasenganaga n’ababyeyi mu Itorero rya ADEPR Cyuru ariko ngo amumaranye amezi umunani papa we yaje kumutwara amusubirana iwabo.

Amakuru ijamboryumwana yamenye ni uko kuri ubu uyu mugabo witwa Mureramanzi Straton ari we Se w’aba bana kuri ubu yamaze gusezerana n’undi mugore imbere y’amategeko bakaba bategereje gusezerana imbere y’Imana taliki y 01 Ugushyingo 2025 aho bazahita babana nk’umugore n’umugabo akaba yizeye ko uyu mugore azamufasha kurera aba bana.

UWIHOREYE Bernard/ijamboryumwana.rw i Gicumbi

Share

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *